Gregoire Ndahimana yakatiwe imyaka 15 kubera Genocide
Kuri uyu wa kane urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha rwakatiye Gregoire Ndahimana igifungo cy’imyaka 15 amaze guhamwa n’icyaha cya Genocide nkuko byatangajwe n’uru rukiko.
Uyu mugabo w’imyaka 59 yahamwe no gutegura no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bw’abatutsi 2 000 bari bahungiye muri kiriziya ya Nyange tariki 10 Mata 1994.
Ndahimana wahoze ari burugumestre wa Komini Kavumu yaregwaga ubu bwicanyi we na padiri Athanase Seromba, wahamwe n’iki cyaha agakatirwa igifungo cya burundu, ubu akaba ari kugikorera muri gereza ya Akpro-Missérété i Porto Novo muri Benin.
Ndahimana yahamwe nuko ariwe watanze amategeko yo kwica abari bahungiye muri kiriziya ya Nyange tariki 15 Mata 1994, ayaha abayobozi bandi bo muri ako gace.
Muri Kanama 2009, nibwo Gregoire Ndahimana yatawe muri yombi mu mashyamba ya Congo, igikorwa cyakozwe n’ingabo za Loni ziri muri ako gace zifatanyije niza Congo n’u Rwanda maze muri Nzeri uwo mwaka ashyikirizwa urukiko rwa Arusha.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
3 Comments
Banyarwanda icyaha cy’ubwicanyi nikibi. Nkuriya uri gusomera misa mugihome mumahanga yebabawee
Nimureke twirinde ikintu cyose cyakongera gutuma n’abandi bafungirwa kwica imbaga.
Turage abana bacu igihugu cy’amahoro.
AMAHORO
Mana we urwanda mumaboko yawe kandi imibabaro yacu uzayihinduri ibitwenge ndetse aba baduhinduriyubuzima ubwimibabaro kugeza dupfuye uzadufashe tuzazamukane iwawe dufatanye agatoki turaganwe ijuru
bamukatiye igihano gito bakabije n’ubwo ndeba nawe azagwamo.