Digiqole ad

Greenwich igaruye Mani Martin na Ambasaderi w'abaguzi

Greenwich Hotel nk’uko isanzwe iha abayigana serivise nziza no kubafasha kumererwa neza, yabateguriye igitaramo ngaruka kwezi kizajya kiba kirimo umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda no mu Karere Mani Martin n’umunyarwenya ukunda kwiyita Ambasaderi w’abaguzi “Ambasaderi w’Aba-Consomateur”.

Mani Martin azataramira abakunzi kahave.
Mani Martin azataramira abakunzi kahave.

Iki gitaramo cy’umwimerere wa muzika no kugorora imbavu kizajya kiba buri wa gatanu usoza ukwezi.

Umuhanzi Mani Martin azajya aba ari kumwe n’itsinda rye Kesho Band, Ambasaderi w’Aba-Consomateur,  aba DJ basusurutsa abantu mu njyana ziryoshye n’abashyushyabirori (MC) batandukanye bazafasha abagana Greenwich Hotel kugubwa neza ndetse na Karaoke izababasusurutsa kahave.

Igitaramo cyo muri uku kwezi kizatangira saa tatu z’ijoro kugera saa tanu z’ijoro (21h00-23h00). Kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2,000 Frw) ku muntu. Kizaba mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 28 Werurwe 2014.

Nk’uko bisanzwe, hazaba udushya dutandukanye, kandi Greenwich Hotel izaba yahananuye ibiciro guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro ( 18h00-20h00), hazaba hari kandi n’ikinyobwa cy’ikaze (welcome drink coocktail).

Greenwich Hotel iherereye i Remera, iruhande rw’inama y’igihugu y’itangazamakuru.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ibi nibyiza cyane Man Martin nakomereze aho

  • mani martin turagukunda courage tuzaza kukureba.

  • ubushize naracitswe ariko noneho sinzabura turagukunda mani martin

  • Nizereko Mani Martin uzadukosora nkuko wabigenje muri cya gitaramo wakoranye na kayirebwa turikumwe.

Comments are closed.

en_USEnglish