Digiqole ad

Grace Nyinawumuntu watozaga AS Kigali y’abagore yahagaritswe ashinjwa ITONESHA

 Grace Nyinawumuntu watozaga AS Kigali y’abagore yahagaritswe ashinjwa ITONESHA

Grace Nyinawumuntu yahagariswe muri AS Kigali

Kuwa kane- Uwari umutoza w’ikipe ya AS Kigali y’abagore yahagaritswe ku kazi ashinjwa gukandamiza abakinnyi bamwe agatonesha abandi kandi badashoboye.

Grace Nyinawumuntu yahagariswe muri AS Kigali
Grace Nyinawumuntu yahagariswe muri AS Kigali

Ubuyobozi bw’ikipe y’umupira w’amaguru y’ umujyi wa Kigali mu bagore bwamaze gutangaza ko Grace Nyinawumuntu wari umutoza mukuru wayo yahagaritswe amezi abiri.

Uyu mugore wari umaze imyaka icumi ari muri AS Kigali yahagaritswe ashinjwa gutonesha abakinnyi rimwe na rimwe badashoboye nkuko Umuseke wabitangarijwe n’umuvugizi w’iyi kipe Gacinya Teddy.

Ati: “Twamuhagaritse amezi abiri kubera imyitwarire mibi. Nyuma yayo mezi tuzareba niba akwiye kugaruka ku kazi cyangwa amategeko agenga iseswa ry’amasezerano akubahirizwa.

Yahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse yo gutonesha abakinnyi bamwe abandi akabatoneka kandi ari abakinnyi beza, no guca ikipe mo ibice. Twahisemo kumuhagarika ngo duperereze neza adahari. Bigaragaye ko ari umwere yagaruka nta kibazo.”

 Uyu muyobozi yahakanye amakuru yavugaga ko Nyinawumuntu akekwaho ubutinganyi no kuryamana na bemwe mu bakinnyi ba AS Kigali y’abagore.

Gacinya yakomeje agira ati: “Iby’ubutinganyi ntacyo nabivugaho kuko abakinnyi bacu baba mu mwiherero (Locale), kandi Grace we afite umugabo. Iby’ubutinganyi mbyumvana abantu, cyane abanyamakuru ariko nta bihamya bifatika bihari. Ntacyo nabivugaho.”

Nyinawumuntu usanzwe ari n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yahagaritswe nyuma y’imyaka icumi yari amaze muri AS Kigali kuko yayigezemo muri 2007.

Nyinawumuntu (ibumoso) asanzwe ari n'umutoza w'ikipe y'igihugu
Nyinawumuntu (ibumoso) asanzwe ari n’umutoza w’ikipe y’igihugu

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish