Gor Mahia ya Migi, Kagere na Tuyisenge yatsinzwe na Al Hilal
Khartoum- Gor Mahia FC ifite abanyarwanda batatu ikomeje imikino ya gicuti yo kwitegura shampiyona ya Kenya ibura ibyumweru bibiri ngo itangire. Yatsinzwe na Al Hilal Omdurman yo muri Sudan 1-0.
Mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 18 Mutarama 2017 nibwo Gor Mahia FC yo muri Kenya yasuye Al Hilal Omdurman yo muri Sudan bakina umukino wo kwitegura shampiyona z’ibi bihugu byombi zigiye gutangira.
Uyu mukino wabereye kuri Khartoum Stadium warangiye Gor Mahia FC irimo abanyarwanda batatu itsinzwe. Muribo Kagere Meddy niwe gusa wabanje mu kibuga, Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste Migi babanje ku ntebe y’abasimbura.
Ku munota wa 62 Mugiraneza yinjiye mu kibuga asimbuye Ernest Wendo akina umukino wa mbere muri Gor Mahia FC yasinyiye avuye muri AZAM FC ariko ntiyafashije ikipe ye kwishyura igitego yatsinzwe na Abednego Tetteh ku munota wa 28 w’umukino.
Iyi kipe irasubira i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa kane yitegure umukino wa gicuti na Onduparaka FC yo muri Uganda kuri iki cyumweru tariki 22 Mutarama 2017. Naho shampiyona ya Kenya ‘SportPesa Premier League ‘ izatangira tariki 4 Gashyantare 2017
Roben NGABO
UM– USEKE