Digiqole ad

Gisenyi: Abagore bacuruzaga magendu barabiretse bishyira hamwe

 Gisenyi: Abagore bacuruzaga magendu barabiretse bishyira hamwe

Aho aba bagore bacururiza

Abagore bagera ku 114 ubu bari kumwe n’umugabo umwe bakiriye muri Koprative yabo yitwa UNAMA UKORE GISENYI. Aba bagore bahoze ari abo bita ‘Abacoracora’ bacuruza za magendu ku mihanda i Gisenyi, ariko nyuma yo kwishyira hamwe bakabireka inyungu ngo bari kuyobona ndetse n’abagabo benshi ubu bari kubasaba kubana nabo mu ishyirahamwe.

Aho aba bagore bacururiza
Aho aba bagore bacururiza

Aba bacururiza ahitwa UNAMA (Berwa Shop) umuyobozi wabo Justine Mugwaneza yabwiye Umuseke ko ibyo bamaze kugeraho babikesha kwishyira hamwe.

Bacuruza imyenda cyane cyane ya caguwa n’ibindi.

Mugwaneza avuga ko abagize iyi koperative benshi ubu biyubakiye inzu bakava mu bukode ndetse ngo bafasha imiryango 10 muri bo kwishyurira abana amashuri y’imyuga.

Mugwaneza ati “Muri twe nta munyamuryango numwe ushobora kubura mutuel de sante, kandi ubu twiguriye inzu ya koperative yacu ivuye mu maboko yacu.”

Mugwaneza avuga ko batangiye buhoro buhoro bakiyemeza ko buri munyamuryango agira umugabane shingiro w’amafaranga 250 000Frw.

Ubu bakaba barahaye akazi abantu umunani barangije ayisumbuye bakabaha akazi bakora nk’abakozi bahoraho.

Mugwaneza avuga ko ubu bafite impungenge z’uko abaguzi bagabanutse kubera kubura kwa caguwa bivuye kuri gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ibiciro by’imyenda ngo byariyongereye kandi imyenda ikorerwa mu Rwanda iracyari micye cyane ugereranyije n’isoko. Gusa ngo bafite ikizere ko hari ikizahinduka.

Ati “dufite ikizere kuko ubu Akarere katwijeje gukora ingendo shuri ku bijyanye n’inganda zo gukora imyenda mu Rwanda.”

Intego bafite ubu ngo ni ukwagura aho bakorera kuko hari abanyamuryango bagera kuri 30 babasabye kubana nabo ariko bataremerera kuko bagikorera ahantu hato.

Alain KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish