Gisagara: Abadepite n’abaturage bateye imbuto nshya y’imyumbati
Abaturage b’Akarere ka Gisagara mu murenge wa Kigembe bishimiye kubona imbuto nshya y’imyumbati, ndetse ngo bizeye ko izabaha umusaruro ntirware ngo ibatere gukena nk’iheruka. Mu gutera iyi mbuto nshya bari kumwe n’Abadepite mu gikorwa cy’umuganda rusange.
Muri uyu muganda wabereye mu kagari ka Rutovu hatewe imbuto nshya y’imyumbati ku buso bungana na Hegitari eshanu.
Biteganyijwe ko iyi mbuto nshya izahingwa ku buso bungana na Hegitari 47 zose hamwe ku hantu kandi hatunganyije amaterasi y’indinganire.
Abaturage bavuga ko uburwayi bw’imyumbati bateye ubushije ngo bwarabakenesheje cyane kuko barumbije. Ubuhinzi bw’imyumbati ubusanzwe ngo bubaha amafaranga afatika.
Nyiramana Veneranda umuturage w’aha mu kagari ka Rutovu yabwiye Umuseke ko kuva imyumbati yarwara byabakomeranye.
Ati “Niho ubukene bwose bwaturutse, twahise tubura byose kuko twarayigurishaga tukabona amafaranga atubeshaho. Twizeye ko ubwo tubonye imbuto nshya tugiye kongera tukarya.”
Abadepite 14 bitabiriye uyu muganda rusange, ndetse bari kumwe n’umuyobozi wungirije w’Inteko Ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Hon Uwimanimpaye Jeanne d’Arc.
Hon Uwimanimpaye nyuma y’uburwayi bw’imyumbati ya mbere bahinze Leta yaboneye abahinzi indi mbuto ngo niyo mpamvu nk’Abadepite baje kwifatanya n’abaturage gutera iyi mbuto nshya.
Ati “Ubu imyumbati bahawe ni imbuto itarwaye, twizeye ko iki gihingwa kigiye kongera kubafasha kwiteza imbere nk’uko byahoze aka karere n’aka Nyanza twari uturere tweza imyumbati myinshi.”
Akarere ka Gisagara kahingaga imyumbati ku buso bugera kuri ha 8 000, nyuma y’ikibazo cy’uburwayi bw’ imyumbati ubu buso bwaragabanutse bitewe no kubura imbuto. Muri uyu mwaka w’ ubuhinzi aka karere kakaba gafite umuhigo wo guhinga ha 2 000 z’ imyumbati ubu hamaze guhingwa izigera kuri 200.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/GISAGARA
1 Comment
Nibyo turabishima ko abayobozi bifatanya n’abaturage mu muganda kko bituma igihugu gitera imbere,ariko haribyo tubona bidasobanutse nk’abaturage iyo tubona abayobozi bamanutse baje mumuganda KUZA YAMBAYE INKWETO YA SIPURESE Y’UMWERU YARANGIZA AGAFATA ISUKA AKIFOTOZA NGO YAKOZE UMUGANDA ATANAHINZEHO NAGATO,TWESE TUZI KO INKWETO YO GUHINGANA ARI BOTE. Bikosorwe.murakoze igitekerezo cyange nicyo.