Digiqole ad

Gisa Cy’Inganzo yavanye i Wawa ingamba nshya

 Gisa Cy’Inganzo yavanye i Wawa ingamba nshya

Gisa Cy’Inganzo uvuga ko agiye kubera intangarugero abandi bahanzi

Mu gihe kingana n’ibyumweru bisaga bitatu Gisa Cy’Inganzo umwe mu bahanzi bakora injyana ya R&B mu Rwanda ajyanywe i Wawa, yavanyweyo ariko avuga ko azanye ingamba zo kubera ikitegererezo abandi bahanzi bose batari bahagezwa.

Gisa Cy'Inganzo uvuga ko agiye kubera intangarugero abandi bahanzi
Gisa Cy’Inganzo uvuga ko agiye kubera intangarugero abandi bahanzi

Gisa Cy’Inganzo yajyanywe azira gukoresha ibiyobyabwenge byinshi birimo cyane cyane itabi. Kuri ubu avuga ko amasomo yavanye i Wawa aho yita ko ari ku ishuri ngo azamufasha gutegura ubuzima bwe neza.

Uyu muhanzi wamenyekanye ubwo yari muri bamwe mu bahanzi bakoranaga na Alpha Rwirangira mu cyo yise ‘Alpha Band’ akaza gutangira kwikorera ku giti cye, ni umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu miririmbire ye.

Zimwe mu ngamba nshya Gisa avanye i Wawa, ngo yifuza gutanga ubutumwa ku rubyiruko rukoresha ibiyobya bwenge.

Mu kiganiro gito yagiranye na Umuseke, Gisa Cy’Inganzo yavuze ko avuye ahantu yakwita ku ishuri. Bityo ngo ibyo yigishijwe agiye kubikoresha ategura ejo hazaza he heza.

Yagize ati “Burya mu Kinyarwanda  baravuga ngo ‘akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze’. Inzoga nyinshi n’itabi ni bimwe mu bintu urubyiruko rukwiye kureka burundu.

Kuko uretse gutesha umuntu umutwe nta kindi kintu na kimwe bishobora kukugezaho. Nifuza kuba nafasha urubyiruko rubikoresha kubireka burundu”.

Gisa yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe n’abantu benshi zirimo, Isubireho, Samantha, Uruyenzi, Ndamurembuza, Rumbiya n’izindi nyinshi.

Umva indirimbo ‘Salima’ ya Gisa Cy’Inganzo

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=_EGWnaBxeYI” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Kuki batamuretse ngo amareyo umwaka nk’abandi?

  • bibere abandi isomo kuko ibiyobyabwenge nta cyiza cyabyo.

Comments are closed.

en_USEnglish