Digiqole ad

Gisa Cy’Inganzo yatangiye kuvurwa ubukana bwa ‘Heroine’ bumurimo

 Gisa Cy’Inganzo yatangiye kuvurwa ubukana bwa ‘Heroine’ bumurimo

Gisa CyInganzo yatangiye kuvurwa ubukana bwa ‘Heroine’ bumurimo

Gisa Cy’Inganzo wari umaze igihe avugwaho imyitwarire mibi yo gukoresha ibiyobyabwenge birimo n’ibyo mu bwoko bwa ‘Heroine’ (iyo bita Mugo mu Rwanda), ubu ngo afite umujyanama ugiye kumufasha gukurikirana ibikorwa bye bya muzika akanamuvuza ubukana bw’ibi biyobyabwenge yafashe mbere.

Gisa CyInganzo yatangiye kuvurwa ubukana bwa 'Heroine' bumurimo
Gisa CyInganzo yatangiye kuvurwa ubukana bwa ‘Heroine’ bumurimo

Mu ibaruwa yashyizwe hanze n’umujyanama wa Gisa Cy’Inganzo witwa Eliel Sando, yagaragaje uburyo azi neza Gisa ndetse agiye no kumufasha nk’umuntu asanzwe akunda ubuhanga bwe.

Yagize ati “Gisa Cy’Iganzo hashize amezi agera kuri 4 ntangiye kumubera umujyanama. Natangiye kwita cyane kuri gahunda yo kumwereka umurongo nyawo akwiye kugenderaho, ndetse n’imyitwarire akwiye kugira.

Byose bikaba byaragiye bigenda neza, ubu hakaba hari n’umuganga uri kumufasha gusubiza amaraso ye ku murongo kugirango ntazongere gufata Heroine ariyo bita ‘mugo’ mu kinyarwanda.

Ubundi abantu bakwiye gusobanukirwa na Heroine, Heroine ntabwo ari ikiyobyabwenjye ahubwo ni uburozi , kuko yo iyo uyifasheho na rimwe gusa umubiri uhita ugusaba guhora uyifata, utayifata ukagira uburibwe burenze ubwo umubyeyi uri kubise.

Njye narinsanzwe nziko Heroine ari mbi cyane, ahubwo kubera abanyarwanda bayise mugo sinahise nsobanukirwa aho naje kumenyerako ari Heroine nibwo nahise mfata icyemeze cyo kwita kuri Gisa Cy’Inganzo nkamufasha no kumushakira abaganga bamuvura Heroine yafashe kuko uburyo bumwe bwo kuyireka ni ukukuvura”.

Uyu muhanzi uherutse no kujyanwa mu kigo ngororamuco cy’i Wawa, ubu avuga ko izo ngeso zose yasanze nta keza kazirimo uretse kumutesha ikuzo.

Gisa Cy’Inganzo yabwiye Umuseke ko uwo mwanya wose yataye mu mwaka wa 2015 na mbere agiye kuwishyura mu mwaka wa 2016.

Yagize ati “Hari inshuti yanjye y’umuzungu isigaye iba muri Canada, niyo yanywesheje ibyo bintu. Kuri njye ubusanzwe uretse n’ibyo biyobyabwenge nta n’itabi nanywaga.

Ariko kubera kuba ndi kumwe nawe cyane, byatumye agenda anyumvisha ko kuba ntabifata ntazigera mba umuntu ugezweho cyangwa se ngo ninjya ku rubyiniro ‘stage’ mbashe gushimisha abantu.

Ariko ndashima Imana kuba yarasubiye mu gihugu cye. Ubu mfite umuganga urimo kunkurikirana nizera ko uyu mwaka ndibuze gushimisha abafana banjye”.

Gisa cy’inganzo yamenyekanye cyane kuva mu 2014 mu ndirimbo zakunzwe nka “Uruyenzi”, “Isengesho” na “Je t’aime

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Police ibonye traces, ari uyu Gisa, n’uwo muzungu bashobora gukurikiranwa n’amategeko: gukoresha ibiyobyabwenge, kubishishikarizaundi kubinywa,….!!

Comments are closed.

en_USEnglish