Gicumbi: Uririmba Hip Hop anenga bagenzi be bigana imico mvamahanga
Ishimwe Fabrice ukoresha izina rya Major Fabu mu buhanzi bw’indirimo z’injyana ya Hip Hop, ni umuhanzi ukizamuka ukorera ibikorwa bye by’ubuhanzi mu karere ka Gicumbi avuga ko afite byinshi abikiye Abanyarwanda, gusa akanenga bamwe mu baraperi bamaze kumenyekana biyambuye Ubunyarwanda bakitwara n’abanyamahanga.
Uyu musore uvuga ko akunda Imana, ni bwo akirangiza amashuri yisumbuye, avuga ko ubu abohotse akaba agiye kwagura ubuhanzi bwe ku buryo mu gihe gito azaba akandagiye mu kirenge cya bakuru be bamaze kumenyekana mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop.
Avuga ko mu byo azakora byose atazatatira umuco nyarwanda, akanenga bamwe mu baraperi bo mu Rwanda bigana imico mvamahanga nko mu myambarire no kwiyita amazina y’abanyamahanga.
Ati “ N’ubwo Injyana Dukora ya Rap Ikomoka hakurya mu bihugu byo hanze kuko atari karemano mu Rwanda, ntabwo byatuma tugaragaza ibyo abahanzi bo hanze berekana kuko umuco wabo ubibemerera, Hip hop ushobora kuyikora ariko ukayikora nk’Umunyarwanda.”
Avuga ko abaraperi bo mu Rwanda bashobora gukora iyi njyana batabangamiye umuco nyarwanda ndetse ko byatuma uyu muco umenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Uyu muhanzi umaze kumenyekana mu karere ka Gicumbi avuga ko yiteguye guhangana n’abamaze kubaka izina ariko ko atazahangana na bo abarwanya ahubwo ko yifuz akuzabaha urugero rwiza rwo gukora Hip Hop ijyanye n’Ubunyarwanda.
Yibanda cyane ku ndirimo zikangurira urubyiruko kwiteza imbere. Akaba amaze gushyira hanze indirimbo zirimo ifeza, ibyinjyana na so long agiye gusohorera amashusho mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI
1 Comment
ndumva uwomuhanzi afite ibitekerezo byiza nakomerezaho kandi turabakunda kumakuru mutugezaho ndihano texas usa
Comments are closed.