Digiqole ad

Gicumbi: Mu mukino utari woroshye Police FC yanganyije na Gicumbi FC

 Gicumbi: Mu mukino utari woroshye Police FC yanganyije na Gicumbi FC

Kuri uyu wa gatandatu, Umukino wahuje ikipe ya Police FC na Gicumbi FC warangiye zinganije igitego kimwe kuri kimwe (1-1), byatumye Police  ikomeza muri 1/4 n’igiteranyo cy’ibitego 3 kuri kimwe cya Gicumbi.

Gicumbi nayo yari yakaniye uyu mukino.
Gicumbi nayo yari yakaniye uyu mukino.

Umunyamakuru w’Umuseke ukorera mu Karere ka Gicumbi  wakurikiranywe uyu mukino wa Gicumbi na Police avuga ko amakipe yombi yerekanye ishyaka.

Igitego cya mbere cyabonywe na Police FC gitsinzwe na rutahizamu Usengimana Danny umaze imyaka ibiri witwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda. Yagitsinze ku munota wa 11 w’igice cya mbere.

Ikipe zakomeje guhatana, ariko igice cya mbere kirinda kirangira Gicumbi itarebye mu izamu rya Police FC.

Igice cya kabiri cyatangiye Gicumbi ifite impanuro nyinshi yahawe n’Umutoza, ku buryo bagitangira igice cya Kabiri, iyi Kipe yagaragaje ko ishaka kwishyura, byatumye ku munota wa kabiri w’igice cya kabiri ibona igitego cyatsinzwe na Nkunzimana Sadi.

Ikipe zombi zakomeje gusatirana ariko umukino urinda urangira nta kipe ibonye ikindi gitego, Police iba yiboneye itike ya 1/4 cy’imikino yo guhatanira igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

Mu yindi mikino, APR FC yatsinze Sunrise FC 4-0, ndetse ihita inayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-0 mu mikino yombi.

Amagaju FC yatsinze La Jeunesse 3-0, ndetse ihita inayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 5-0 mu mikino yombi.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu, SC Kiyovu yatsinze Marines FC 2-1 ariko ntiyagira amahirwe yo gukomeza mu kiciro gikurikira kuko mu mikino yombi ikipe zombi zanganyije ibitego 2-2, bityo Marines FC yatsindiye igitego hanze ikaba ariyo yakomeje.

Danny Usengimana wabonye Police FC igitegocya mbere.
Danny Usengimana wabonye Police FC igitegocya mbere.

EVENCE NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

2 Comments

  • Ni iyihe yanganyije na Gicumbi se?

    • Nonesubwo wowe ntubibonako Gicumbi fc yanganyije na Police fc

Comments are closed.

en_USEnglish