Digiqole ad

Gicumbi: Umugore n’umugabo babasanze munzu bapfuye

Gicumbi-Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 28 Kanama mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30), mu Mudugudu wa Ngange, Akagari ka Muguramo, Umurenge wa Rubaya, hatoraguwe imirambo y’umugabo n’umugore bari bamaze imyaka igera nko kuri 35 babana ariko icyabahitanye ntikiramenyekana. Police yo mu Ntara y’Amajyaruguru iremeza ko batishwe n’abandi bantu baturutse hanze, ahubwo ngo ikomeje iperereza ngo imenye icyabahitanye.

Gicumbi
Gicumbi

Amakuru y’urupfu rwa Nzimurinda Felicien, wavutse mu 1959, n’umugore we Cyabuga Josephine wavutse mu 1962 yatinze kumenyekana kuko ba nyakwigendera nta mwana bari bafite, nta n’undi muntu babanaga, gusa amakuru akavuga ko bashobora kuba barapfuye kuwa kabiri kuko bamwe mu baturage bavuga ko baherukaga kubabona kuwa mbere w’iki cyumweru, abandi bakavuga ko baherukaga kubabona kuwa kabiri.

Mu kiganiro twagiranye na Ngendabanga Jerome, Umuyobozi w’Umurenge wa Rubaya yadutangarije ko uyu muryango utagiraga umwana n’umwe wabanaga neza ku buryo nta kibazo bagiranaga hagati yabo cyangwa ngo bakigirane n’abaturanyi, ndetse ngo no ku cyumweru bari bahishije ikigage barakiranguza (bakigurisha abacuruza akabari) nk’uko bari basanzwe babikora.

Ngendahimana avuga ko batishwe n’abandi bantu, ahubwo ngo harakekwa ko inkuba yaba ariyo yabahitanye.

Yagize ati “Turakeka inkuba kukoigiti cya voka kiri iruhande rw’inzu kandi cyegeranye n’icyumba bararagamo, kimeze nk’icyahiye cyokejwe n’amashara, kandi kuwa kabiri hari inkuba yakubise.”

Kuri iki kibazo Spt Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru yemeje ko aba bombi bapfuye, gusa ngo bakomeje gukora iperereza ku cyaba cyabahitanye kuko bigaragara ko batishwe n’umuntu waturutse hanze.

Avuga ko kugira ngo amakuru y’urupfu rwabo yamenyekanye kubera ko hari umuntu wageze ku rugi rw’inzu ba nyakwigendera babagamo abona harafunze, ageageza gufungura ngo yinjira munzu ageze ku cyumba baryamyemo asanga nacyo gifungiye imbere, hanyuma arazenguruka akubita idirishya naryo yari rifunze yinjira mu cyumba asanga barapfuye baryamye ku buriri bwabo.

SPT Hitayezu ati “Nta kintu twari twamenya gifatika baba bazize. Turi mu iperereza ngo tumenye ukuri kwabyo. Nta bantu dukeka bashobora kuba babishe kuko bari munzu kandi ifungiyemo imbere, nta kuntu umuntu yaza ngo abice naragiza afungire inzu mo imbere.”

Gusa ngo Police yafashe ibimenyetso bimwe na bimwe nko kubyo kurya bari bariye, n’ibindi byose bishobora kugaragaza amakuru y’icyo bazize kugira ngo bikorerwe ibizamini.

Ba nyakwigendera barashyingurwa kuri uyu wa gatanu mu Murenge wa Rubaya

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Qu’ils reposent en paix. C’était surement leur destin.

  • bagire iruhuko ridashira, ariko kandi hakorwe iperereza ryimbitse rwose hamenyekane icyo bazize

Comments are closed.

en_USEnglish