Digiqole ad

Ghana: Impano y’imodoka ihenze yahawe Perezida ntivugwaho rumwe

 Ghana: Impano y’imodoka ihenze yahawe Perezida ntivugwaho rumwe

Perezida Mahama asohoka mu modoka ihenze cyane yahawemo impano n’umuherwe

Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Ghana rwavuze ko rugiye gukora iperereza kuri Perezida John Mahama nyuma yo kwakira imodoka yahawe nk’impano n’umuherwe ukomoka muri Burkina Faso watsindiye amasoko atandukanye muri Ghana.

Perezida Mahama asohoka mu modoka ihenze cyane yahawemo impano n'umuherwe
Perezida Mahama asohoka mu modoka ihenze cyane yahawemo impano n’umuherwe

Komisiyo ishinzwe uburenganzira n’ubutabera (The Commission on Human Rights and Administrative Justice, CHRAJ) yatangaje ko ishobora gukora iperereza igendeye ku busabe bw’abaturage n’ibyifuzo by’urubyiruko rw’ishyaka ritavuga rumwe na Leta (Convention Peoples Party).

Inzego zishinzwe kurwanya ruswa muri Ghana ziherutse kwamagana Perezida Mahama nyuma y’uko yemeje amakuru y’uko yakiriye impano y’imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Ford Expedition igura $100 000.

Iyo modoka yayihawe nk’impano n’umugabo w’umukire witwa Djibril Kanazoe watsindiye amasoko menshi muri Ghana.

Leta ya Ghana yahakanye yivuye inyuma ibivugwa, ivuga ko nta kibi kibirimo, ndetse ko iyo mpano nta ruhare yagize kugira ngo Kanazoe atsindire amasoko.

Iyo modoka ihenze cyane, ubu iri mu zisigaye zifashishwa na Perezida John Mahama.

BBC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Byo rwose ntabwo aribyo. Byanze bikunze bizagira ingaruka ku masako azasohoka cyangwa yasohotse nyuma yo gutanga iriya mpano. Iyo areba ikindi ayakoresha , kuyashyira mu Kigega runaka, gifasha abatishoboye, kuyatanga mu bikorwa by’ishyaka, kubaka amashuri n’ibindi.

    • Imodoka mbona aha si Ford Expédition. Wowe Uri mubiki??

Comments are closed.

en_USEnglish