Digiqole ad

Gentil Misigaro umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki muri Canada

 Gentil Misigaro umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki muri Canada

Misigaro Gentil umwe mu bahanzi bari muri Canada bakora umuziki wa Gospel

Misigaro Gentil ni umwe mu bahanzi nyarwanda baba muri Canada. Kuri ubu yashyize hanze amashusho n’amajwi by’indirimbo ye ya mbere ikoze muri gospel yise ‘Ngiyi indirimbo’.

Misigaro Gentil umwe mu bahanzi bari muri Canada bakora umuziki wa Gospel

Nyuma yo kuba yakoraga indirimbo mu rurimi rw’icyongereza, ubu ngo agiye gutangira gukora kuri album y’indirimbo zizaba zikoze mu Kinyarwanda.

‘Gentil Mis’ biva kuri Misigaro, ni umuhanzi,umu Producer, mwarimu wa muzika ndetse akaba yanayobora umuhanzi mu miririmbire igihe hari ibyo adashoboye kwikorera ‘Music Director’.

Muri 2014 uyu muhanzi yegukanye igihembo gikomeye muri icyo gihugu kiswe ‘Top Canadian Immigrant’. Icyo gihe akaba ari nabwo yatangiye gukora ibijyanye no kwiga gukora umuziki ‘Production’.

Amashusho y’iyo ndirimbo nshya yashyize hanze yayakoreye muri USA akorwa na Producer Cedru wo muri PressoOne usanzwe akorera Meddy, Emmy na The Ben.

Avuga ko iyo ndirimbo igamije gushima guha icyubahiro Imana kuko arinziza ibihe byose. Haba mu bibi no mu byiza Imana yo ihora arinziza.

Misigaro Gentil ubu ari mu mishanga yo gukorana n’abahanzi batandukanye barimo Frankie Joe,(Canada) Alpha rwirangira,(USA) Adrien Misigaro(USA) Lasandra, (Cuba)Kevin (canada) ndetse n’abandi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ntimukabeshe
    ni Umunyekongo w’umunyamulenge

    • Edy, nta muganga wabona hafi ngo agufashe?! Niba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda akaba yarabyivugiye, ikindi ushaka ni iki?!

      • Wewe Claude ahubwo ugomba kubaza neza. Edy ntiyabeshye uwo numunyamurenge, ntabwo arumunyarwanda peeee.

  • Muraburana iki? Murumva ibyo aririmba bikeneye abasemuzi se? Niyo yaba umunyamurenge ntibimukura kubunyarwanda.
    Arashoboye kabisa tumwakirije yombi ariko adukorere izurukundo tubyinire ndabona yabibasha

Comments are closed.

en_USEnglish