Digiqole ad

Gen. Rwarakabije afitiye ubutumwa abarokotse Jenoside

Komiseri mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe gucunga imfungwa n’abagororwa “RCS” Gen. Rwarakabije arashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuba bataraheranywe n’agahinda abasaba kandi kubikomeza kugira ngo bereke abari bagamije kubamara ko umugambi wabo utagezweho.

Gen. Paul Rwarakabije yashimiye Abacitse ku icumu kuba bataraheranywe n'agahinda.
Gen. Paul Rwarakabije yashimiye Abacitse ku icumu kuba bataraheranywe n’agahinda.

Ibi yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Mata mu muhango wo Kwibuka ku ncuro ya kabiri abari abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe gucunga imfungwa n’abagororwa “RCS” bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwibukaga abari abakozi barwo babuze ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 11 (nibo bamaze kumenyekana).

Gen. Paul Rwarakabije yageneye n'ubutumwa mu gitabo cy'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gen. Paul Rwarakabije yageneye n’ubutumwa mu gitabo cy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uyu muhango Gen. Rwarakabije wabaye mu gisirikare cya Leta yakoze Jensoide (Ex-FAR), nyuma akaza kujya mu gisirikare cy’umutwe w’inyashyamba zirwanya Leta y’u Rwanda wa “FDLR”, akaza gutahuka ubu akaba ayobora RCS yemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagezweho yarabanje gutegurwa bihagije kuva kera.

Aho Rwarakabije yavuze ko ibi abivuga nk’umuntu wari uriho muri icyo gihe cyose ndetse akaza no kugira imirimo ahabwa muri izo Leta zateguye ubu bwicanyi.

Mu ijambo rye; Gen. Rwarakabije yashimiye byimazeyo abacitse ku icumu rya Jenoside kuba bataraheranywe n’agahinda bakaba aribo baza ku isonga mu bikorwa byo kwiyubaka no kubaka igihugu muri rusange.

Yagize ati “Turashimira Abacitse ku icumu rya Jenoside barimo n’abo mu miryango y’abo twibuka uyu munsi kuba bataraheranywe n’agahinda kandi ukuntu bakomeje kugaragaza icyizere cy’ubuzima biradushimisha, ubona ko bafite icyizere cya none no mu minsi iri imbere.”

Gen. Rwarakabije kandi yakanguriye abarokotse gukomeza uwo muhate bakereka abari bagambiriye kubamarira ku icumu ko umugambi wabo utagezweho uko bawifuzaga.

Yagize ati “Icyo cyizere cyanyu mugaragaza mugomba kugikomeraho, ndabashishikariza kubiharanira mukereka abari bagambiriye kubatsemba ko umugambi wabo batawugezeho uko bawifuzaga, baratsinzwe.”

Gen. Rwarakabije kandi yashimiye izari ingabo za “FPR” kuba zarakuye mu menyo ya rubamba Abanyarwanda nabo bagombaga kwicwa ariko Imana ikaza kubatabara ibinyujije muri izi ngabo by’umwihariko uwari uzirangaje imbere Perezida Paul Kagame.

Muri uyu muhango kandi hanatanzwe ubuhamya, Therese Kubwimana wari umwe mu bakozi b’urwego rushinzwe amagereza mu 1994, ubwo Jenoside yakorwaga yavuze ko inzangano zatangiye kera ariko zikaza gusa nk’aho zifata indi sura kuva mu myaka ya za 90, aho abo bakoranaga b’Abahutu batangiye kubagaragariza ko batabishimiye.

Mukamana Therese yatangaje ko inzangano zatangiye kuva kera.
Mukamana Therese yatangaje ko inzangano zatangiye kuva kera.

Ikindi yagarutseho ni ukuntu na nyuma ya Jenoside uyu murimo yawukomeje ariko agatungurwa no kuba ubuyobozi bw’umuryango FPR-Inkotanyi wari umaze gufata igihugu bwabakanguriraga kutagira umugororwa n’umwe uhohoterwa nyamara benshi bari bamaze kugira uruhare muri Jenoside.

Ubwo abari baje muri uyu muhango bacanaga urumuri rw'icyizere.
Ubwo abari baje muri uyu muhango bacanaga urumuri rw’icyizere.
Abacungagereza baje kunamira bagenzi babo bishwe muri Jenoside.
Abacungagereza baje kunamira bagenzi babo bishwe muri Jenoside.
Uwari uhagarariye Ibuka muri uriya muhango

Depite Kansinga(I bumoso) wari uhagarariye imiryango y'ababuze ababo bakoraga mu murimo wo gucunga amagereza,Umuyobozi mukuru wungirije wa RCS Mary Gahonzire  na komiseri wa RCS Gen Paul Rwarakabije Gasanabo wari uhagarariye CNLG Umuyobozi mukuru wungirije wa RCS Mary Gahunzire na na komiseri mukuru  Gen Paul Rwarakabije

Martin NIYONKURU

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • […] KAMANZI Komiseri mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe gucunga imfungwa n’abagororwa […]

  • oohhhhhhhhhoo Rwarakabije???sha ntakuntu utaduhumuriza waratumaze kbs ubwo se uziko watwibagije amarorerwa wakoze ??Ngaho sinya utwereke kowabirangije icyakoze muba mudukora munkovu!!!

  • Niko General!Ngaho tubwire nkabantu batwikiwe mumodoka mugihe cyabacengezi icyo baziraga.

  • @Kwibuka, wowe uravuga Rwarakabije, uwakwereka uko Ninja akomeye muri Command and Staff College. Ntamwanzi ubaho muri Politike koko!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Rwarakabije niyieire ticecekere areke gikomeza kudutoneka. Naho ibyo atubeshya byo natwe tuzi politike ko ariko ikinwa

    • hhhhhhh politike we!ndabasetse cyane ibyo babyita mu Kinyarwanda gukina ku mubyimba ipuuuuuu! ngaye uwagushutser

Comments are closed.

en_USEnglish