Digiqole ad

Gen. Marcel Gatsinzi imbere y’urukiko

Azamarayo iminsi ine.

Gen. Marcel Gatsinzi, Minisitiri w’impunzi ndetse n’ibiza kuri uyu wa kabiri niho agomba kwerekeza ku rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha muri Tanzaniya, gutanga ubuhamya bwe, mu rubanza rwa Theoneste Bagosora.

Minisitiri Gen. Marcel Gatzinzi avuga ko ari buhaguruke kuri uyu wa kabiri reyekeza i Arusha, akazagaruka kuwa gatanu tariki 2 z’ukwezi gutaha, ubuhamya akaba agomba kubutanga kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 z’uku kwezi.

Marcel GATSINZI (Photo internet)

Mu gihe Gen Gatinzi wabaye umugaba mukuru w’ingabo mu gihe cy’iminsi 10 itangira y’igihe cya genocide, ni ukuvuga kuva tariki ya 7 kugera ku ya 17 z’ukwezi kwa 4, agiye nk’umutangabuhamya w’urukiko, dore ko ari nabwo butumire afite, abunganira Bagosora bari basabye ko Gen Gatsinzi atumirwa nk’umutangabuhamya ushinjura ku ruhande rwa Bagosora.

Gusa urukiko siko rwabyemeje, hemejwe ko atumirwa nk’umutangabuhamya w’urukiko muri rusange, nk’uko umuvugizi w’urukiko Laurent Amoussouga yabitangarije ibiro ntaramakuru hirondelles.

Urubanza rwa Col. Bagosora ni ubujurire. Bagosora ubu w’imyaka 70, yari yakatiwe igifungo cya burudu mu mpera z’umwaka wa 2008.

Nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya genocide, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, we kimwe na Major Aloys Ntabakuze, ndetse na col. Anathole Nsengiyumva.

Claire u
Umuseke .com

en_USEnglish