Digiqole ad

Gaze Methane iri mu Kivu ititaweho neza yahitana abasaga Miliyoni ebyiri

 Gaze Methane iri mu Kivu ititaweho neza yahitana abasaga Miliyoni ebyiri

*Gaze Methane n’amafi mu Kiyaga cya Kivu ni umutungo u Rwanda rufite ubyara inyungu;
* Isambaza zirobwa cyane mu Kivu zatewemo mu 1959;
*Gaze Methane ubu iratanga umuriro w’amashanyarazi wa MW 25;
*Iyi gaze ariko ngo idacunzwe neza yateza ikibazo ku baturage basaga Miliyoni ebyiri.

Gaze Methane itaragize icyo imarira Abanyarwanda mu myaka itabarika imaze mu kiyaga cya Kivu, ubu irimo kubyazwa amashanyarazi ya MW 25 kandi biteganyijwe ko mu minsi iri imbere izabyazwa MW 150, gusa ikigo “Lake Kivu Monitoring Program” uragaragaza ko iyi gaze idacunzwe neza yagira ingaruka ku baturage basaga Miliyoni ebyiri baturiye ikiyaga cya Kivu.

Imishinga ibyaza umusaruro Gaze Methane iri mu Kivu yatangiye gukora.
Imishinga ibyaza umusaruro Gaze Methane iri mu Kivu yatangiye gukora.

Lake Kivu Monitoring Program, ni ikigo gishinzwe gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikiyaga cya Kivu. Mubyo gishinzwe, harimo no kureba ko Gaze Methane nta ngaruka yateza, gukurikirana ko Gaze icukurwa yose ibyazwa umusaruro, gukurikirana ko icukurwa rya Gaze rikorwa neza, uburobyi, ubukerarugendo n’indi mirimo itandukanye irebanye n’ikiyaga cya Kivu. Iki kigo kandi gishinzwe gucunga umutekano w’abaturage, gucunga ibinyabuzima biba muri aya mazi ndeste no kurinda inyungu zishobora gutura kuri iki kiyaga.

Mugisha Ange ushinzwe imirimo yo muri Laboratwari (Laboratory) muri “Lake Kivu Monitoring Program” avuga ko nubwo Gaze Methane iri mu Kivu ifite akamaro kanini, ngo hari n’ikibazo ko idacunzwe neza yahitana benshi.

Yagize ati “Gaze igenda yiyongera amazi ayitwikiriye akaba adashobora kuyifatiramo hasi, ikaba yazamuka. Iramutse izamutse rero yagira ingaruka ku baturage basaga Miliyoni ebyiri batuye muri ino mijyi ituriye kino kiyaga.”

Ibi yabivuze agendeye kubyabaye mu gihugu cya Cameroon mu mwaka w’1986, ubwo kubera Gaze ikiyaga kitwa Nyos cyatombokaga kigaturika, abagera ku 1 700 bakahasiga ubuzima, ndetse n’ibindi binyabuzima bikahagendera.

Ikigo “Lake Kivu Monitoring Program” kivuga ko ikiyaga cya Kivu kiri mu biyaga cyo kidashobora gutomboka kuko cyo cyatombotse kubera umwuka mwinshi wa CO2 (Dioxyde de Carbone) yivanze n’amazi.

Mugisha akavuga ko nta mpungenge ikiyaga cya Kivu giteye kuko amazi yacyo afite uburemere bugenda buzumbana ku kimeze nka “Escalier” ku buryo ngo hivanga amazi yo ku kigero kimwe. Kandi ngo kugira ngo ikiyaga gitomboke ni uko amazi yo munsi yajya yivanga n’ayo hejuru.

Kugeza ubu, ngo icukurwa rya Gaze Methane mu Kivu nta ngaruka n’imwe biragaragaza kuko ngo inganda ziyicukuru zifite imirongo ngenderwaho zikurikiza. Gusa ngo zibikoze nabi ikibazo cyavuka.

Gaze Methane iyo icukurwa ngo bafata iyo hasi muri Metero 300, hanyuma bamara gutandukanya Gaze n’amazi ikajyanwa imusozi, amazi bakayasubiza hasi.

Ngo iki kigo giho kireba ko ayo mazi bayashyize aho agomba kujya,bakanareba ko ibihompo biyizamura bifunze neza ko bidashobora kugira iyo bitakaza ikaba yakwivanga n’amazi.

Mu kiyaga cya Kivu ngo harimo Gaze Methane yabyara umuriro w’amashanyarazi hagati ya MW 700 na 900. Gusa, ubu hariho inganda ebyiri,urwa Kivuwatt rutanga MW 25 na 26 rimwe na rimwe, n’urwa Kibuye Power rutanga MW 3,2 MW.

Muzana Alice, ushinzwe imirimo y’uburobyi mu kigo “Lake Kivu Monitoring Program” avuga ko mu kiyaga harimo ubwoko bw’amafi 20 burimo ayitwa Terapia, cat fish (ifi y’Ubwanwa), indugu , Rwanda rushya n’izindi, ariko ngo ayiganjemo cyane ni isambaza zatewemo mu 1959.

Muzana Alice, ushinzwe ibikorwa by'Uburobyi mu kigo Lake Kivu Monitoring Program.
Muzana Alice, ushinzwe ibikorwa by’Uburobyi mu kigo Lake Kivu Monitoring Program.

Ubwoko bw’ifi bwitwa Rwanda rushya ni ifi yagaragaye muri iki kiyaga mu mwaka wa 2006, ngo yiswe Rwanda rushya kuko ijya kugira amabara asa nay’idarapo ry’u Rwanda.

Ubu bwoko bushya bw’ifi, abahanga bavuga ko bwaba bwaragere muri iki kiyaga igihe kimwe n’isambaza, ariko yo igatinda kumenyera.

Ifi Rwanda rushya yadutse mu Kivu mu 2006.
Ifi Rwanda rushya yadutse mu Kivu mu 2006.
Ibyuma bipima amazi y'ikiyaga cya Kivu.
Ibyuma bipima amazi y’ikiyaga cya Kivu.
Uruganda Kibuye Power rubyaza Gaze Methane ingufu z'amashanyarazi rugatanga MW 3.2 ku isaha.
Uruganda Kibuye Power rubyaza Gaze Methane ingufu z’amashanyarazi rugatanga MW 3.2 ku isaha.
Uruganda Kibuye Power rutanga MW 3,2 n'urwa Kivuwatt rutanga MW 26 ntizirageza no kuri 1% bya Gaze iri mu Kivu.
Uruganda Kibuye Power rutanga MW 3,2 n’urwa Kivuwatt rutanga MW 26 ntizirageza no kuri 1% bya Gaze iri mu Kivu.
Veronique Gosselain, ushinzwe ibikorwa by'icukurwa rya Gaze Methane mu kigo Lake Kivu monitoring program.
Veronique Gosselain, ushinzwe ibikorwa by’icukurwa rya Gaze Methane mu kigo Lake Kivu monitoring program.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Iyi nyigo kuri lake Kivu ko ari ikirunga gishobora kuzatombokera abantu igihe idacunzwe neza irazwi kuva 1985.Projte yo gucukura gaze methane yarimunshingano za CEPGL igeragezwa rikaba ryari ryaratangiliye ku Gisenyi icyo bitaga projet gaz methane.

    • Iyi photo ya rwanda rushya ntabwo ariyo,
      Munyoherereze email adress yanyu mbahe i photo nyayo,abasoma iyi nkuru badafata nk’ukuri ibyo mwabatangarije mu mashusho.Mugire akazi keza

Comments are closed.

en_USEnglish