Digiqole ad

Minisitiri w’Intebe yasuye Gatsibo

Abayobozi b’akarere ka Gatsibo bijeje Minisitiri w’intebe kuza imbere mu mihigo!!

Mu ruzinduko yagiriye mu turere twa Gatsibo na nyagatare,ku wa 23 Werurwe, yagiranye inama n’abayobozi ku nzego zose bagize akarere ka Gatsibo maze bawizeza ko amateka mabi yo kuza inyuma mu mihigo atazasubira ukundi.

Uru ruzinduko rwa minisitiri w’intebe aherekejwe na guverineri w’intara y’iburasirazuba Dr. Aisa kirabo Kacyira, Minisitiri w’Ubuhinzi Agnes Karibata, Minisitiri w’itangazamakuru Protais Musoni n’abayobozi b’ingabo na Police mu ntara y’iburasirazuba bazengurutse utu turere mu bikorwa bitandukanye. Mu gusoza uru rugendo Minisitiri akaba yaragiranye inama n’abayobozi b’akarere ka Gatsibo baganira ku bijyanye n’uburyo akarere katera imbere.

Aka karere kagiye kanyura muri byinshi bitagenze neza ndetse byatumye ubu gahagaze ku mwanya wa nyuma mu ntara y’ibursirazuba. Mu biganiro bagiranye bagaragaje ko ahanini kudasenyera umugozi umwe ku bahoze bayobora aka karere biri mu byatumye kaza mu mwanya mubi.

Minisitiri akaba yarabasabye gushyira hamwe kandi bagakoresha imbaraga nyinshi kugirango bakureho icyo gisebo. Yakomeje abasaba ko mu iki gihe abayobozi batangiye manda nshya bikwiye kubatera gukora cyane, ati “ni amahire mwebwe kuba dutangiye mandate nshya, mukaba mutangiranye umuyobozi w’akarere mushya ndetse n’intara ikaba ifite umuyobozi mushya, hari icyo byagombye kumara”.

Minisitiri w’intebe akaba yarasabye abayobozi kwegera abaturage bakabubaha ndetse bakanabitaho kuko ari bo batorewe kugirango babageze ku byiza. Yakomeje abasaba gukorera hamwe ati nicyo kizabafasha, ati umuyobozi w’umudugudu n’ubwo hari abatamuha agaciro ariko nawe afite uruhare runini. Abayobozi batandukanye b’imirenge 14 igize ako karere bakaba barijeje nyakubahwa Minisitiri w’intebe ko bose bafite ubushake, imbaraga ko akarere kabo kagiye kujya kaza imbere. Bucyana Fred (Wembo), umuyobozi w’umudugudu wa Nyarubuye ari naho hubatse akarere,ati “nibatwegere dufatanye guteza imbere akarere, natwe twiteguye gutanga inkunga yacu”.

Abayobozi b’amadini nabo bari muri iyo nama bakaba barijeje minisiteri ko bagiye gutanga umusanzu wabo uko bashoboye mu kubaka aka karere. Munyanziza Hamdun wari uhagarariye Islam ati: “ twiteguye natwe gutanga umusanzu, mureke dufatanye kubaka aka karere”. Minisitiri akaba yarabijeje ubufasha mu gihe cyose bamwitabaje”.

Mu ruzinduko rwe ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye yasuye uruganda rutunganya amata I Nyagatare (Savana dairy) aho yasabye abayobozi b’akarere kurubyaza umusaruro bagaca burundu ikibazo cy’abaturage bajyaga Babura aho bagurisha amata. Aka karere kakaba ariko gafite umubare mwinshi w’inka muri iyi ntara dore ko mu nka 385.000 zibarizwa mu ntara y’iburasirazuba, inka 121.000 zibarizwa muri aka karere ka Nyagatare. Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Dr. Aisa Kirabo akaba yarijeje minisitiri w’intebe ko bafite intego yo kuzesa umuhigo (cup of excellence) ku bijyanye n’ibikomoka ku mata.

Uretse gusura uru ruganda, minisitiri yanasuye igishanga cya GAKIRAGE kizahingwamo umuceri, gifite hegitari 141 zatunganijwe n’umushinga wa RSSP ukorera muri minisiteri y’Ubuhinzi. Yasabye abaturage gufata neza iki gishanga kugirango kirusheho kubyazwa umusaruro. Minisitiri w’intebe yanasuye ahari urugomero rw’amazi y’umuvumba azakoreshwa mu buhinzi nanone bw’umuceri mu mirenge ya Tabagwe na Rwempasha. Ndetse kandi anafungura urugomero rwa Kiliba (Kiliba dum) mbere yo kuganira n’amaturage muri uwo murenge wa Rwagitima.

Muvunyi Eric
Umuseke.com

 

en_USEnglish