Digiqole ad

Gatsibo: Ababyeyi n’abarezi ntibavuga rumwe ku mpamvu abana bata ishuri

Abaturage batuye mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Gatsibo bavuga ko ubukene, abayobozi b’ibigo by’amashuri birukana abana mu gihe batujuje ibisabwa n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuli ari zimwe mu mpamvu zituma abana bata ishuri ariko  abayobozi bamwe na bamwe b’ibigo bo batangaza ko guta ishuli biterwa n’imyumvire mibi y’ababyeyi.

Abanyeshuli bo mubigo by’amashuli bitandukanye biherereye muri aka karere baganiriye n’UM– USEKE  bavuga  ko guta ishuri akenshi biterwa n’ubukene bwo mu miryango, aho abaturuka mu miryango ikennye hari igihe ngo babura ibyangombwa nkenerwa  nk’imyenda y’ishuli, ibikoresho by’ishuli n’amafaranga basabwa gutanga kugira ngo abafashe mu kubona ifunguro rya saa sita ku biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri.

Abanyeshuli kandi batangaza ko kwirukanwa bagata amasomo ngo bajye kuzana amafaranga abafasha kubona uko bafata ifunguro rya saa sita nayo ari imwe mu mpamvu ituma hari abarambirwa guhora boherezwa mu rugo ngo bajye kuzana amafaranga bagahitamo kutazongera gusubira ku ishuli.

Turatsinze Vianey umunyeshuli mu rwunge rw’amashuli rwa Bugarura yagize ati:  “Kwirukanwa tugatakaza amasomo bitewe n’uko umuntu aba ataratanga amafaranga yo kurya saa sita nabyo bitera impungenge kuko rimwe na rimwe hari igihe  batwirukana no mu bizami ngo tujye kuzana ababyeyi bavuge igihe bazatangira amafaranga kandi batarayabona bamwe rero ukabona bararambiwe bagahitamo kuba babireka.”

Abana bamwe na bamwe bava mu ishuri bakajya mubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,kugirango babone uko babaho kubera ko ngo baba baturuka mu miryango ikennye.

Ndayisaba Gracien umwana uri mu kigero cy’imyaka cumi n’itanu avuga ko yavuye mu ishuli  kubera kubura imyenda y’ishuli akagana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho akora akazi ko kuvoma amazi yifashishwa n’abacukuzi.

Yagize ati: “Nabuze uniforme nza gukora kano kazi ariko nimara kuzibona nzasubirayo.”

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubucukuzi mu  birombe byo mu murenge wa Remera, Mutuyimana Yves  avuga ko itegeko ritabemerera gukoresha umwana utarageza ku myaka cumi n’umunani.

Rutayisire Frederic umuyobozi w’urwunge rw’amashuli rwa Bugarura akaba umwe mu batungwa agatoki ko yirukana abanyeshuli baba batujuje ibisabwa n’ubuyobozi bw’ikigo avuga ko abana bata ishuli akenshi babiterwa  n’imyumvire mibi y’ababyeyi babo.

Ngo ababyeyi benshi baheruka batangiza abana ishuri ariko  ntibakurikirane imyigire yabo ugasanga ngo umwana hari igihe ajya kwiga akagarukira mu nzira bityo ngo bikamuviramo kureka ishuli.

Yavuze ko mu biga muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri abava mu ishuli akenshi ngo ari ababyeyi babo baribakuramo bitewe no kudashaka gutanga amafaranga abafasha gufata ifunguro rya saa sita.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Gatsibo Mme Uwimpuhwe Esperance avuga ko ikibazo cy’abana bata ishuri bakizi ariko ngo hariho gahunda ihari y’ubukangurambaga irimo gukorwa kugira ngo abana bose basubire mu ishuri.

Ku rwego rw’akarere ka Gatsibo , mu mwaka wa 2013-2014 abana bataye ishuri muri rusange bari kuri 12%, mu rwego rw’Intara y’iburasirazuba abana bataye amashuri  bari kuri 15.2%, mu gihe ku rwego rw’igihugu bari kuri 13.7%.

Pierre Claver NYIRINDEKWE

UM– USEKE.RW

 

3 Comments

  • Namwe murakabya abana bangana na 12% bataye ishuri kuri bangahe biga? hari ibarura mwakoze kugira ngo mubone 12%?
    please be scientific and professional.

  • Birababaje kuba dutera imbere nkuko bihora bivugwa , ariko abana bacu bakaba batiga , nabiga bakiganabi , sinzi aho twaba tugana tudakosoye ikibazo cyuburezi mugihugu cyacu mumaguru mashya.

  • iyo witegereje usanga ababyeyi aritwe tugira uruhare runini mugukura abana mu ishuri uretse ko ikibazo cy’amikoro ari na cyo kibitera ababyeyi ibyo byose.

Comments are closed.

en_USEnglish