Digiqole ad

Kigali: Bahoze bicuruza, abandi bacururiza ku dutaro ubu bakora amarangi

25/07/2013 – Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yashimiye cyane abagore bibumbiye mu ishyirahamwe rya ASOFERWA bo mu murenge wa Gatsata kubera intambwe bamaze gutera mu kwiyibaka babicishije mu bukorokori bwabo ku nkunga bahawe na ONE UN. Benshi muri aba bagore bahoze bicuruza abandi bacururiza ku dutaro ahatandukanye i Kigali.

Ubu barakora amarangi
Ubu barakora amarangi

Aba bagore bamurikiye uyu muyobozi uduseke twabazamuye kuko tugurwa cyane kandi ku giciro gifatika, ingofero, imitako yo mu nzu, amasakoshi, imisatsi bita imigara ikoreshwa n’intore, kwihugura no kwigisha urubyiruko rutandukanye  gukoresha mudasobwa ,ndetse no gukora amarangi wakwifashisha mu gusiga ibintu bitandukanye.

Mme Chantal umwe muri aba bagore avuga ko benshi mu bagore bagize iri shyirahamwe ari abacuruzagaku dutaro mu mujyi wa Kigali, abandi bakora akazi ko kwicuruza gusa ngo bageze ku rwego rwo gukora nk’uruganda kuko batangiye gukora amarangi mashya bakoresheje imashini zitandukanye bahawe na ONE UN .

Nyuma yo kwitegereza ibikorwa n’aba bagore bo muri ASOFERWA, Fidel Ndayisaba yagize ati “Intambwe mumaze gutera irashimishije cyane, mwatangiriye hasi cyane none ubu mumaze kugera ku rwego rwo gufatanya n’igihugu kuzamura ubukungu. Ndabasaba kujya mubera abandi urugero rw’ibyiza byo kwishyira hamwe.”

Mme Chantal uri mu bahagarariye ASOFERWA avuga ko batangiye ari abagore 30, ubu bakaba bamaze kugera kuri 320 bose hamwe.

Ati “Iyi cooperative yacu yabyaye izindi 54 ahandi hatandukanye, imiryango y’abari muri iyi cooperative yacu n’izo zindi imaze gutera imbere ku buryo bugaragara ntabwo bakitwa abakene kubera umusaruro ushimishije tuvana mu duseke n’ibindi byinshi mwabonye dukora.”

Baretse kwirirwa bacururiza ku dutaro ubu baricara bakaboha uduseke bakatugurisha ku giciro kiza
Baretse kwirirwa bacururiza ku dutaro ubu baricara bakaboha uduseke bakatugurisha ku giciro kiza

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba akaba muri uru ruzinduko yabasuyemo yanabafunguriye bushya umushinga wo gutunganya amarangi bari bamaze iminsi baratangije.

Aba bagore bahamya ko nta cyiza na kimwe mu mirimo mibi nko kwicuruza bamwe muri bo bakoraga cyangwa se gucururiza ku dutaro uri nyamwigendaho kuko byose ngo ntacyo byageza ku muntu ngo bimuvane mu bukene.

Aba ni bamwe mu banyamuryango ba ASOFERWA
Aba ni bamwe mu banyamuryango ba ASOFERWA ikorera mu Gatsata
Tumwe mu gukoresho bakora tugurwa neza ku isoko
Tumwe mu gukoresho bakora tugurwa neza ku isoko
Nyuma yo kubafungurira ibikorwa byo gukora amarangi yabashimiye intambwe bateye mu buzima
Nyuma yo kubafungurira ibikorwa byo gukora amarangi yabashimiye intambwe bateye mu buzima

 

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW

en_USEnglish