Digiqole ad

Gatete yakatiwe gufungwa burundu

Igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha aregwa

Kigali- Uwari Burugemesitri w’icyahoze ari komini Murambi , Gatete J. Baptiste yahanishijwe gufungwa burundu n’urukiko rwa Arusha nyuma yo guhamwa n’icyaha cya genocide, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ ibyaha by’ intambara .


Photo: internet: Jean Baptiste Gatete wakayiwe gufungwa burundu.

Mu gihe cya genocide 1994, Gatete yari umuyobozi mukuru muri minisiteri y’umuryango aho yageze nyuma yo kuyobora icyari komini Murambi ya Byumba no gukora ubwicanyi bw’indengakamere muri iyo komini. Yafatiwe i Brazaville muri Congo mu 2002 nyuma y’ iminsi ibiri agezwa mu rukiko rwa Arusha. Taliki ya 8 Ugushyingo umwaka ushize nibwo ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igihano cya burundu.

Muri iki cyumweru guhera kuri uyu wa gatatu kandi muri uru rukiko mu cyumba cy’ Ubujurire ruzaburanisha ubujurire bwa Theoneste Bagosora . Aregwa hamwe na Col. Anatole Nsengiyumva na Major Aloys Ntabakuze bose bakaba barasabiwe n’ ubushinjacyaha gufungwa burundu.

Tubibutse ko Gen. Gatsinzi Marcel minisitiri w’impunzi n’ibiza agomba gutanga ubuhamya bwe kuri Bagosora akaba yaratumijwe nk’umutangabuhamya w’ urukiko. Uru rugereko rw’ ubujurire kandi kuri uyu wa mbere rukaba rwaratangiye kumva ubwiregure bwa Yussuf Munyakazi wakatiwe gufungwa imyaka 25 mu gihe ubushinjacyaha bwo bumusabira gufungwa burundu. Abandi bazaburana muri iki cyumweru ni Col. Renzaho Tharcisse wari umuyobzi w’ umujyi wa Kigali kimwe na Lt. Col. Muvunyi Tharcisse wayoboraga ishuri rya ESO.

Claire U.
Umuseke.com

 

en_USEnglish