Digiqole ad

Gasabo: Ingengo y'imari y'umwaka wa 2013-14 yerekejwe mu bice by'icyaro

Kuri uyu wa 02 Nyakanga, Akarere ka Gasabo kagaragaje ingengo y’imari kazakoresha mu mwaka wa 2013-2014, iyi ngengo igera kuri miliyari 16 na miliyoni magana atandatu zirenga. Menshi ngo akazashyirwa mu kwita ku kuzamura igice cy’icyaro cy’Akarere ka Gasabo.

Mu nama yanzuraga ku ngengo y'imari izakoreshwa n'Akarere ka Gasabo
Mu nama yanzuraga ku ngengo y’imari izakoreshwa n’Akarere ka Gasabo

Aka karere kabarizwa mu mujyi wa Kigali niko urebye gafite igice kinini cy’icyaro, Bumbogo, Nduba, Ndera, Rutunga na Gikomero ni imwe mu mirenge ifite ibibazo by’imihanda n’amashanyarazi.

Alfred Munyentwari Perezida w’inama njyanama mu karere ka Gasabo avuga ko mu ngengo y’imari imaze gutorwa ikemezwa bazibanda mu kuzamura ibikorwa remezo mu bice by’icyaro by’aka karere kari mu mujyi wa Kigali.

Munyentwari ati “ ibi bice by’icyaro bya Gasabo turifuza ko bigira imihanda n’amashanyarazi cyane cyane nibyo bikenewe kugirango abatuye mu cyaro bahuzwe n’abatuye mu mujyi.

Munyentwari avuga ko ibikorwa bizakorwa mu ngengo y’imari yatowe ingana na 6,668,250,926  y’amafaranga y’u Rwanda, ibizakorwa bizashingira ku byifujwe n’abaturage ba Gasabo.

Muri ayo mafaranga agera kuri miliyari 1.5 azashyirwa mu kubaka imihanda, gukwirakwiza amashanyarazi mu mirenge y’ibyaro bifate amafaranga agera kuri miliyoni 250, gufasha abakene bagera kuri 684 kubona imirimo yabateza imbere bikazatwara agera kuri miliyoni 100.

Andi mafaranga azakora mu bikorwa bitandukanye harimo kubaka amashuri 15 y’uburezi bw’ibanze, ibigo nderabuzima bitatu n’ibindi bikenewe cyane cyane by’ibikorwa remezo.

Alfred Munyentwari yashimangiye ko abaturage bakeneye cyane amashanyarazi, imihanda, amazi, ibi ngo iyo babifite bituma batekereza ibyo bakora aho iwabo bibateza imbere batarinze kuza mu mujyi bityo nabo bagateza imbere iwabo aho.

Munyentwari yavuze ko ingengo y’imari y’umwakaushize yakoreshejwe neza ku kigero kigera kuri 90% mu kugera ku byari byifujwe kugerwaho.

Mu nama ku ngengo y'imari y'umwaka 2013-2014

Ibizakorwa bavuze ko bishingiye ku byifujwe n'abaturage

Bamwe mu bitabiriye inama

Munara Jean Claude V/Mayor ushinzwe ubukungu mu karere ka Gasabo

Alfred Munyentwari avugana n'abanyamakuru

Basinye bemeza ingengo y'imari izakoreshwa na karere ka Gasabo

Photos/DS Rubangura

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • GASABO KUBIVUGA BARABIVUGA, ARIKO KUBISHYIRA MU BIKORWA BIKABA IBINDI, UB– USE NI GUTE BAVUGA KO BAGEZE KUBYARI BITEGANIJWE KU KIGERO RUNAKA KANDI BAKAZA KUMWANYA WANYUMA?
    IKINDI IMIHANDA SE, AMASHANYARAZI SE, AMAZI SE, IKI KIGARAGARIRA ABUMVA NGO MWAGEZE KURI 90% BYIBYARIBITEGANYIJWE? USIBYE KUGARAGARA KURI ONE STOP CENTRE NAMAFOTO MEZA CYANE ASHIMISHIJE.nAHO IMIHANDA UBU TWARUMIWE TURICECEKERA CYOKORA HARI UMUNSI UMWE MUZABONA BAVUGA NGO DORE IMIHANDA TWAKOZE KANDI BATAZI NABAYIKOZE.
    YEWE UWAVUGA GASABO BWAKWIRA BUGACYA.

  • Gasabo Gasabo koko ko wagushije ishyano wagiye mungando Kicukiro ukareba uko wateza imbere abo warahiriye kutazahemukira?

  • None se ngaho badusobanurira iyo ngengo yimari ibyo yakoze? Kuva ibyiciro byubudehe byajyaho ndetse namafranga yabyo agasohoka twagiye tuyumva ubundi bakadusinyisha ngo tuvuge uko yakoreshejwe. Urugero hakiri Visi Mayor wimukiye i Karongi ayo mafranga yarigitiye ahantu hatazwi kandi nubu akirigita. Rero ingengo yimari rwose namagambo gusa ariko ibikorwa muzabitegereze muri Performance grading.

  • mushikarire guha abaturage banyu amazi meza.umurenge wa nderana n’umurenge wa bumbogo nt’amazi meza ahari abantu bazicwa n’umwanda.

  • IBYA GASABO MUZABIREKE! BAHERUKA BAHIGA ARIKO GUHIGURA NI IKIBAZO!!
    IKIBAZO K’IMIHANDA KURIBO RWOSE MBONA ARI INZOZI. BIFASHISHA TIG ARIKO NIBYO TIG IKOZE HAKABURA INYUNGANIZI.
    URUGERO N’IMIHANDA YAKOZWE MUMURENGE WA JABANA AKARERE NTIGAKORE RIGOR N’AMATEME NONE BYOSE BYAHINDUTSE UBUSA!! UMPAKANYA AZAHATEMBERERE AZAMUKIRA AHO BITA KARURUMA (KABUYE)YIREBERE!! BIRABABAJE N’INGUFU ZAHATANZWE !!!

  • Nomumurenge w’igikomero ntago bigenda neza amazi ara cyarikibazo

  • Amazi amazi please!

  • GASABO WEEE!!! uRAMBABAZA CYANE! ABA BOSE RWOSE BARABABESHYA NTIBAKURIKIRANA NEZA NGO BATANGE RAPORO UKO BIKWIYE MUVUGA MUTE SE KO ARI 90% KANDI AMASHURI YA E.P.NYACYONGA AHEZE MU KINANI! HABUZE IKI?? AKARERE NTIKABYIRENGAGIJE KDI HASHIZE IMYAKA IGERA KURI 4 PE!!! TUBABWIRE N’IBINDI SE!!!

  • Ndumva mwese mwateruye musebya Gasabo ndagirango mbabwireko Gasabo ariko Karere gafite igice kinini cy’icyaro nkuko mu nkuru bivugwa.Icya mbere mubanze mutekereze mushobora kuba mutareba aho tuva ndetse n’aho tugana.Kuba uwa nyuma ntibivuze ko utakoze nubwo haba hari ababaye aba mbere!Icyo nzi neza nuko buri wese agira uko yumva ibintu.Mufate akanya ,muze tubereke ibyo tumaze kugeraho ;”ROME WAS NOT BUILT IN ONE NIGHT” Imihanda yatashywe,amavomero Nduba,Bumbogo,Gikomero n’ahandi uzabaze n’amacumbi meza kandi akomeye y’Abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi mu Mirenge ya Nduba,Bumbogo n’ahandi…Amacumbi y’abarimu akomeye!!Twe ntidukangwa n’amagambo kandi ibikorwa birivugira!!Nshuti,mureke gusebanya muze tubereke ibikorwa “BURYA SI BUNO”Ayo mashuri muvuga ya EP Nyacyonga yatawe na Rwiyemezamirimo kandi turizera ko uyu mwaka azubakwa kuko naya EP Gasanze yaruzuye!!

  • Iyi ngengo y’imari irashimishije kandi abo yagenewe kuzamura nabo bagakwiye kubigiramo urugahare..

  • Mbega byiza..akarere kacu karagana heza birashimishije kubagenerwabikorwa!nizera ko nabo batazatenguha ababibageneye!!

  • Ko Mayor atahize kuzarebera abanyamatiku ntagire icyi abikoraho (Byarabaye Jabana) ndetse no kurebera ruswa iba institutionalise mu nzego ze z,ubuyobozi uhereye ku bitwa ngo ni ba security officers??? Mbona nta buyobozi buri muri Gasabo. Kwegura nibyo byari byiza kuri Mayor aruko aho bigeze yakagombye kweguzwa. Iyo urebye Kicukiro wibaza niba Gasabo ifite ubuyobozi bikakurenga. Please mureke kurebera ababishinzwe mubikoreho mushyireho abakora kuko barahari!!!! Muzi ko tugendera ku byasizwe na Claudine Nyinawagaga!!!

  • gasabo ni ngombwa ko itezwa imbere kuko ninaho nkomoko y’urwanda tukaba dusaba ko ayo mafaranga yakoreshwa neza kugirango ibice by’ibyaro nabyo bizamurwe cyane bumbogo nta mihanda,amazi meza irabona ndetse nindi mirenge y’ibyaro isangiye ikibazo.turizera ko nubwo nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi,iterambere rya gasabo tuzarigeraho.

Comments are closed.

en_USEnglish