Digiqole ad

Gareth Bale muri Barcelona

Nyuma yo kutumvikana na Arsenal mu kugura umukinyi wo hagati Cesc Fabrigas nyuma yigikombe cy’isi cya 2010, ikipe ya Barcelona yahisemo kwambuka umuhanda ijya gukomanga kwa mukeba wa Arsenal ariwe Tottenham gushaka umukinyi ukina kuruhande rw’ibumoso ariwe Gareth Bale w’imyaka 21, uri kubica bigacika muri ino minsi.

Barcelona ikaba yashyize ahagaragara akayabo kamafaranaga angana na miriyoni 40 za ama pound, yifuza uyu mukinyi ukomoka muri Wales(Pays de Galles) bityo bigatuma Barcelona ireka burundu kuri gahunda yo kugura Fabregas wakuriye muri Academy ya Barca yitwa La Masia.

Ikigaragara nuko ikipe ya Tottenham aryo ifite ubwoba bwo gutakaza umukinyi wayo kurusha Arsenal kuko Barcelona ifite abakinyi bahagije bakina hagati, mugihe irunde rw’imoso hayo nta mukinyi wahafatishije neza yaba Abidal, Adriano cyangwa se Maxwell. Bityo bikagaragara ko umukinyi Gareth Bale akenewe cyane mw’ikipe ya Barca kurusha Francesco Fabregas.

Josep Guardiola Sala, umutoza wa Barcelona akomeje gutangazwa nibyo uyu musore w’imyaka 21 gusa, arimo akora mu kibuga muri ino saison yaba muri champiyona cyangwa se muri Champions League. Guardiola atekereza ko kugira umukinyi nka Bale ibumoso ndetse na Dani Alves iburyo ntako byaba bisa cyane mu gihe ikipe ye irimo isatira, kuko ubusanzwe Barcelona ari ikipe izwiho gusatira cyane kurusha kwugarira. Mwigura rya Bale yageretseho umukinyi Bojan Krkic kugira ngo arebe ko Totenham yakwemera.

Bale ariko akaba atifuzwa gusa na Brcelona,kuko amakipe nka Man United, Inter Milan na Real Madrid nayo arekereje hafi aho.

Eddy Sabiti
Umuseke.com

 

 

 

 

 

2 Comments

  • ntabwo bale azava mu bwongereza niba ashaka gukomeza carrière neza c’est tout
    Nahi ibindi ni speculation.

  • Wapi Bale ntago azajya i Nou Camp…vaut mieux ko yaguma mu bwongereza,muri za Big 4 zaho.Kubera style 2jeu ye namuhitiramo Arsenal .Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish