Digiqole ad

Gare ya mbere igezweho mu Rwanda igiye kuzura i Huye

Umujyi wa Huye kuva wabaho ntabwo wigeze ugira gare y’imodoka, kera imodoka zategerwaga ku mbuga yari iruhande rwa Stade Huye, kugeza ubu nta gare iba muri uyu mujyi, ariko mu mwaka wa 2015 uyu mujyi niwo wa mbere mu Rwanda uzaba ufite gare igezweho.

Iyi n'imwe mu nyubako z'ubucuruzi ifite ibyumba 56 iherereye muri iyi gare
Iyi n’imwe mu nyubako z’ubucuruzi ifite ibyumba 56 iherereye muri iyi gare

Imirimo yo kubaka iyi gare yatangiye mu kwezi kwa gatanu umwaka wa 2013, byari biteganyijwe ko izuzura mu gihe kiri hagati y’amezi 18 na 20, imirimo ubu ngo iri kwihutishwa kuko aho gutangira akazi saa moya za mugitondo gatangira saa kumi n’ebyiri.

Ibi ariko abakozi bo bavuga ko bibakomereye cyane ariko nta yandi mahitamo bafite uretse gutema ijoro baza mu kazi dore ko bose badaturuka aha mu mujyi.

Iyi gare iri kubakwa iruhande rw’amasangano y’imihanda umwe ugana ku mupaka wa Kanyaru (Burundi) n’undi ugana Nyamagabe na Rusizi, ni haruguru gato y’inzu y’ingoro ndangamurage y’u Rwanda.

Umwe mu bashoferi batwara imodoka za Taxi Minibus zitrwara abagenzi mu mujyi wa Huye yabwiye Umuseke ko iki ari igikorwa cyiza kizahindura byinshi muri Business yabo.

Muzuka Eugene, umuyobozi w’Akarere ka Huye  we avuga ko iyi gare niyuzura izaba ari iya mbere ku rwego rw’umuryango w’ibihugu by’aka karere k’Africa y’iburasirazuba kuko izaba ifite aho guparika imodoka, amazu y’ubucuruzi, ahateganyijwe kubaka Hotel icumbikira abagenzi.

Ati “ Turateganya ko mu 2015 iyi gare izaba iri gukoreshwa.”

Biteganyijwe ko iyi gare ifite aho gukorera ubucuruzi imyanya 120, umuyobozi w’Akarere ka Huye yabwiye Umuseke ko kugeza ubu abacuruzi 500 bamaze gusaba imyanya yo kuzakoreramo muri iyi gare nshya.

Damien Ruzindana, umwe mu bashinzwe kubakisha iyi Gare yabwiye Umuseke ko iyi  Gare izaba ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 200 ziparikiye rimwe kandi imirimo yo kuyubaka iri kwihutishwa bishoboka ngo itangire gukoreshwa mu gihe cyagenwe.

Uko Gare izaba yubatse
Uko Gare izaba yubatse
Amazu amwe n'amwe yaruzuye
Amazu amwe n’amwe yaruzuye
Izi nyubako zitararangira kubakwa biteganyijwe kuba zarangiyiye mu kwezi kwa 12.
Izi nyubako zitararangira kubakwa biteganyijwe kuba zarangiyiye mu kwezi kwa 12.
Aha ni iruhande rwa stade ahahoze imbuga yakoreshwaga nka gare kera ubu hari umuhanda wa kaburimbo

Mu myaka ibiri ishize na mbere yayo gare yari aha:

Aho abagenzi babaga bikinze bategereje imodoka. Ku ifoto yo ruguru y'iyi ni iruhande rw'umuhanda ibumoso
Aho abagenzi babaga bikinze bategereje imodoka. Ku ifoto yo ruguru y’iyi ni iruhande rw’umuhanda ibumoso/Photo Callixte Ndagijimana/Umuseke archives
Aha niho hari muri gare
Aha niho hari muri gare. Photo/Callixte Ndagijimana/Umuseke archives

Photos/J UWASE/UM– USEKE

Joselyn UWASE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nibyiza kuko Butare bararibarayibagiwe rwose.

  • woow, erega ahari ubushake , amahoro ni umtekano nakitahaboneka, kandi nibindi tuzabigeraho byose bisaaba ubufatanye abaanyrwanda bamaze kumva neza icyo gutahiriza kumugozi umwe bivuze akamaro kabyo, mureke rwose twiyubakire igihugu cyacu

  • Ko mbona ahateganyirijwe guhagarika imodoka hashobora kuzaba ari hato se? Uko mbibona izaba igezweho mu myubakire ariko uyubatse nka Nyabugogo yaba ari ntoya sinzi rero ukuntu umunyamakuruavuga ngo niyo yambere igezweho mu Rwanda?ndabona irutwa ubunini na Praking ya UTC.Gusa ni byiza kuko uyu mujyi wahoze ukomeye ukaza gusubira inyuma ibi bikorwa bishobora gutuma wongera ukiyuburura.

  • Iyizire Rwanda uri Nziza

    • Ibi bintu  nibyiza  pe!  Imiyoborere  myiza  irarimbanije  iwacu  I  Rwanda congs.

Comments are closed.

en_USEnglish