Digiqole ad

Gahunda yanjye ni ugukora umuziki mpuzamahanga – David Diyen uba USA

 Gahunda yanjye ni ugukora umuziki mpuzamahanga – David Diyen uba USA

Ndikumana David Diyen umuhanzi nyarwanda uba muri Amerika arizeza abakunzi b’umuziki nyarwanda ko agiye kugeza ibendera ry’igihugu kure, akora umuziki ukenewe ku isoko no mu ruhando mpuzamahanga.

Ndikumana David Diyen umuhanzi nyarwanda uba muri Amerika

Ibi Diyen, w’imyaka 26, abivuga nyuma y’indirimbo yise “Let Them Talk” aheruka gukorerwa na Studio ikomeye muri USA iri mu mujyi wa Miami yitwa ‘Regulus Films Entertainement’.

Iyi Studio yatunganyije “Let Them Talk” isanzwe ari studiyo yakoreye indirimbo abahanzi b’ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barimo umuraperi DMX, Buster Rhymes, Gucci Mane, Joe Squires n’abandi.

Ibi Diyen avuga ko biri mu byamuteye imbaraga zo gukora cyane, akarushaho kugera kure, nk’uko yabibwiye Umuseke.

“Ngiye gukora umuziki mpuzamahanga, ngiye gukora umuziki abantu batarigera babona. Ngiye gukora amavidewo atari ukuvuga ngo meza ku rwego rw’u Rwanda gusa, ahubwo meza ku rwego rw’abanyamuziki b’Abanyafurika”- Diyen

Uyu muhanzi waririmbye indirimbo zirimo Ndi Uw’Icyangugu, Basketball, Wake Up Africa n’izindi, avuga ko ubu amaze gukora indirimbo 9 nshyashya. Akavuga ko ziganjemo izikozwe ku buryo n’abanyamahanga bashobora kumva ubutumwa buzirimo.

Yakomeje avuga ko ibikorwa afite uyu mwaka ari ibikorwa bikomeye. Mu minsi mike azaba ari muri Afurika y’Epfo akora amashusho ya zimwe muri izo ndirimbo.

Izindi ngo azazikorera muri Canada no muri Amerika. Avuga ko ashaka gukora video eshatu mu mezi ane ari imbere.

David Diyen yatangiye umuziki mu mwaka wa 2006. Ni umwe mu bahanzi bakora umuziki uri mu njyana ya Hip-Hop na Afrobeat.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • umwana yakwica.Diyen nakomerezaho aduhe ibintu bikaze kabisa arashoboye , Ahubwo muduhe nititwa Lose Control ye nshya

  • wapi rwose nubwo wazana biyonce muri clip zawe banza umenye kuririmba indirimbo ifite inyana kandi icyo ivuze ibi ntakigenda ntabwo indirimbo ikurwa kubera abgore barimo oya barakubeshye ririmba igiswayire niba aricyo cyangwa ikinyarwanda cyangwa icyongereza kandi upange neza naho ubundi wapi ndayipinze

    • Nisubirize Kay , nonese ubwo ko numva upinze wazihanganye ukaririmba izawe ? reba kuri youtube uhak indirimbo ze ehsatu gusa lose Control, Icyemezo ,Impanda na wake up Africa , nutemera uwbo hazaba harikibazo , niwemera nanone uzaba ushingiye kukuri

  • Ese kucyatajya kuwukorera mu Rwanda?

  • Wow iyi niyo ndirimbo ifite amashusho meza kurushandi mubahanzi nyarwanda. Kandi nindirimbo ninziza rwose nakomerezaho azaze no muRwanda ahakoree ibitaramo kuko niho yaterimbere kurushaho

  • Diyen Numusaza , njyewe indirimbo ye ntegereje namatsiko ni Lose Control avuga ko azakorana na wizid , niba koko ariko bimeze izatesa , nayoumvishe kuri youtube numva nakaga. mubyukuri Diyen njye mbona arumuhanzi ufite impano nyayo gusa aracyafite byinshi byo kwiyungura ariko aho ageze tudakabije njye ndabona ari byiza. njye namusaba ko yakorana indirimbo nabahanzi baba hano mu Rwanda nubwo iyo ya wizkid yazaza nyuma ntacyo byaba bitwaye , Icyemezo na lose control ndavivuye , let them talk yo manitse amaboko ndabona azanye mbaraga , narambe narambe akomez azamureibendera ryigihugu cyamubyaye kandi abwire amahanga ubwiza bwu Rwanda avuge ibigwi abayobozi batuyoborana umurava. Ramba ramba Diyen Ndakwemera cyanee njye no muri phone nashizemo ingoma zawe zirenga icumi , Imana ikomeze iguhe umugisha

Comments are closed.

en_USEnglish