Digiqole ad

2011 Umusaruro utubutse Iburasirazuba

Mugihe bamwe mubayobozi bakuru b’igihugu basuraga akarere ka Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba basuye bimwe mu bikorwa by’abahinzi.

Mu ba Minisitiri bamwe basuye ibyo bikorwa harimo Minisitiri Agnes Kalibata Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi , Minisitiri w’ibikorwaremezo,Minisitiri w’Ibidukikije ndetse n’ushinzwe ibikorwa by’inama y’abaminisitiri.

Bimwe mu bikorwa bya leta basuye abo bayobozi basuye harimo , umuyoboro n’ingomero z’amazi zubakwa ku mugezi w’umuvumba n’ingomero z’ibyuzi zizuhira igishanga cya Rwagitima kiri mu Karere ka Kabarore , banasuye kandi umushinga mugari wo  kuhira imyaka ukaba ushyirwa mu bikorwa na RSSP (Rural Sector Support Project) ifatanije n’inzobere zitandukanye, ariko ugakurikiranirwa hafi na Minisiteri ifite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano zayo .

Uwo mushinga wahereye mu Karere ka Nyagatare na Kirehe hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurwanya amapfa akunze kwibasira Intara y’iburasirazuba izwiho ubutaka bwera iyo hatabayeho ikibazo cy’izuba.

Ku nkengero z’uwo mugezi hakaba hari ubuso bwa hegitari 1500 kuri uwo mushinga nizo ziteganywa kugirango bateze imbere ubuhinzi  bikaba bigenzurwa n’inzobere zaturutse mu gihugu cy’ubuhinde .

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Agnes Kalibata asobanura iby’uwo mushinga yavuze ko  uwo ari umushinga umwe mu mishinga twatangiye dushaka kurwana n’ikibazo cy’izuba gikunze kwibasira Akarere k’uburasirazuba .

Yongeyeho ko uwo mushinga uzatanga akazi kenshi ku baturage nyuma bitange umusaruro munini ugereranije n’ahantu hazaba hahinzwe uko hangana; yakomeje avuga ko uhereye aho uwo muyoboro utangiriye, ingomero 3 ari zo zizifashishwa mu kubika amazi yo kuhira imirima y’umuceri mu nkengero z’umuvumba.

Si ibyo bikorwa gusa basuye banasuye igikorwa cy’ubuhinzi bukorwa na Minisiteri y’ingabo ku buso bwa hegitari 4000, aha bamwe mu bari muri  urwo rugendo bifuje ko izo hegitari zikorerwaho ubuhinzi bwa kijyambere zakongerwa kugeza kuri hegitari ibihumbi 20.000 z’ubuso.

Hanongeye gusurwa kandi ahatangiye imirimo y’ibanze yo kubaka ibigega bitunganya bikanabika neza imyaka ku buryo bw’ikoranabuhanga. Ibi bigega bikazafasha guhunika umusaruro uhagije mu ntara y’iburasirazuba, cyane cyane umusaruro w’ibigori, ibishyimbo n’umuceri. Abo baturage bakaba biteguye kuzagira umusaruro ushimishije muri uyu mwaka wa 2011;  Abaturage bakaba baranabijeje ko bazakorana umwete mu rwego rwo kugirango umusaruro urusheho kwiyongera.

Umuseke

en_USEnglish