Gaby yashimiwe n’abafana be uko yitwaye muri Guma Guma
Umutare Gaby witabiriye bwa mbere irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, yashimiwe n’abafana be uko yitwaye banamwifuriza isabukuru nziza dore ko yari yujuje imyaka 26 kuri uyu wa gatandatu.
Mu gitaramo cya mbere cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6, Gaby nubwo ari mu bahanzi baryitabiriye bwa mbere byagaragaye ko nta gihunga atewe n’imbaga y’abantu yaririmbiye imbere.
Kuko kenshi iyo umuhanzi yitabiriye iri rushanwa bwa mbere usanga agize igihunga cy’umubare munini aba areba imbere ye atari yarigeze kuririmbira. Bityo bigatuma ataririmba neza uko yabiteguye.
Gaby yabwiye Umuseke ko yagize ubwoba bagitangira guhamagara umuhanzi wa mbere. Ariko uko bagiye bahamagara abandi bakurikiyeho ari ko bwagiye bushira kugeza ubwo bamugezeho.
Muri uwo munsi mukuru we yizihiza isabukuru y’imyaka 26 yari yujuje, yasabye abo bafana be ko bakomeza kumuba hafi. Kandi anabizeza ko abizi neza ko arimo guhatana n’abandi bahanzi batoroshye ariko ko agomba kwitwara neza.
Photos: Mugunga Evode/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
MUMBWIRE UKUNTU NASHYIGIKIRA UMUHANZI GABY?NDAMUKUNDA CYANE,AFITE INDIRIMBONZIZA ZIKINYARWANDA CYIZA.
Comments are closed.