Digiqole ad

G. Hategeka na N. Habiyambere mu ishuri

G. Hategeka na N. Habiyambere mu ishuri ryo gusiganwa kumagare

Aba basore bombi berekeje mu gihugu cy’ubusuwisi mw’ishuri rya UCI Academy (Union Cycliste Internationale) rihugura abakinnyi bakiri bato bagaragaza ubuhanga mu kunyonga igare.

Gasore Hategeka na Nicodem Habiyambere buriye indege kuri uyu wa gatandatu berekeza mu mujyi wa Aigle mu busuwisi aho iri shuri riherereye, bikaba biteganyijwe ko bazagaruka mu Rwanda tariki 4 Kamena uyu mwaka.

Gasore Hategeka na Nicodem Habiyambere (Photo internet)

UCI Academy ni ishuri ryashinzwe muri 2005 n’uru rwego mpuzamahanga rushinzwe irushanwa ry’amagare (UCI) kugirango ritange ubumenyi bwiza ku bakinnyi n’abatoza muri iyi sport y’amagare kw’isi. Iri shuri rikaba rijyamo abantu bacye cyane baturutse mu mpande z’isi.

Tuyishime Fabrice
Umuseke.com

1 Comment

  • keep on cycling guys!

Comments are closed.

en_USEnglish