Frigo, Air Conditioners… bituma Ozone yangirika, ubuzima bukazahara- Eng Ruhamya
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 16 Nzeri 2015, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije(REMA) cyatangaje ko hari bamwe mu Banyarwanda batunze ibikoresho bifite ubumara bwongera ubukana mu kwangirika kw’akayunguruzo k’imirasire y’izuba bita Ozone, bityo igasaba abacuruzi kwirinda kurangura bene ibyo bikoresho bitujuje ubuziranenge.
Ibyo byagarutsweho na Eng Colette Ruhamya wungirije umuyobozi mukuru muri REMA, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurengera akayunguruzo ‘Ozone’ mu muhango wabereye i Kigali wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Akayunguruzo k’imirasire y’izuba niko konyine katurinda ingaruka mbi zaryo.”
Eng.Collette Ruhamya yavuze ko kurengera Ozone umuntu wese agomba kumva uruhare agomba kugira mu rwego rwo kwirinda no kurinda ibindi binyabuzima byose kugerwaho no kwangirika kwayo.
Yakanguriye Abanyarwanda gufata iya mbere muri iki gikorwa, bikirinda kuzana ibikoresho bifite ibyuka bihumanya Ozone nkaza firigo, air conditioners, n’ibindi.
Ubusanzwe ngo za mafirigo naza Air Conditioner zitangiza Ozone ngo zigomba kuba zifite ikimenyetso inyuma cyanditseho 134a ariko ngo bikunze kugaragara ko abacuruzi bamwe bagura izitujuje ubuziranenge maze bagashyiraho icyo kimenyetso mu rwego rwo kujijisha.
Dr.Emmanuel Rudakemwa ukuriye Urugaga rw’abaganga mu Rwanda yasobanuye uko kwangirika wa Ozone bigenda, avuga ko bigenda bigaragara ku bantu batandukanye ndetse no mu buryo butandukanye.
Bamwe ngo amagufwa yabo asaza imburagihe kubera kwangirika kw’intimatima y’uturemangingo fatizo(DNA).
Abandi barwara cancer z’uruhu bita melanoma iterwa n’izuba ryinshi. Nk’uko Dr Rudakemwa yabivuze ngo kugeza ubu Rwanda nta mibare y’abarwayi barwaye cyangwa bishwe n’iriya cancer izwi neza ariko ngo kuhaba byo irahari( cancer y’uruhu: melanoma).
Ubushakashatsi bwerekana ko buri saha ku Isi haba hapfuye umuntu azira iriya cancer.
Eng.Ruhamya yasabye abacuruzi bose kumva ko bagomba kwirinda gutumiza ibikoresho birimo ibyuka byangiza ikirere bigatiza umurindi kwangirika kwa ozone.
Yongeyeho ko iyo babitumije bigafatwa babyamburwa bityo bikabatera igihombo mu mitungo.
Muri 1987 nibwo ibihugu bimwe byasinye amasezerano mpuzamahanga kugira ngo Ozone ikomeze irindwe kwangirika ariko u Rwanda rwaje kuyashyiraho umukono muri 2003.
Kuba hari ibihugu bidashyira imbaraga mu kwirinda icyakwangiza Ozone, ngo uwasinye wese agomba guharanira ibyo yasinye ko bigerwaho kuko ntawe umuhatira kuyasinya.
Abatuye isi baramutse bakomeje kurengera aka kayunguzo, ubushakashatsi bwagaragaje ko ngo muri 2050 kaba kamaze kongera gusubirana neza.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nimutabare isi itararimbuka irimbuwe n’ikiremwa muntu. Nicyo kiremwa cy’ikigoryi mu biremwa byose ku birebana no gufata neza ibidukikije.
None se ibyo bavuga bihumanya nka Frigo, air conditioners, Leta yabibujije kwinjira mu gihugu aho kubwira abaturage kubyirinda ndumva ari ugucanganyikisha abantu
Comments are closed.