‘Friends of Jesus Choir’ yateguye igitaramo cyo kumurika Album
Korali ‘Friends of Jesus’ yateguye igitaramo cyo kumurika iramurika alubumu ya yo ya karindwi Vol 7 tariki ya 18/05/2013 muri Serena Hotel aho bizaba ari kuwa gatandatu.
Iyi Albumyitwa “Shepherd of my Soul” ifite indirimbo eshanu ziri mu Kinyarwanda, esheshatu ziri mu rurimi rw’icyongereza hamwe n’indirimbo imwe iri mu giswahili.
Nk’uko twabitangarijwe na Eric umwe mu bari gutegura kino gitaramo, ngo batumiye abahanzi batandukanye harimo itsinda ‘The Voice’ kuva mu gihugu cya Tanzania rizwi ho kuririmba mu buryo bwa ‘Acapella’.
Irindi tsinda batumiye muri kino gitaramo ni ‘Shower power’ bo mu gihugu cya Zimbabwe iri tsinda akaba ari ryo riherutse gutsindira igihembo cyo kuba itsinda ryiza rya gospel ririmba mu buryo bw’umwimerere.‘Shower power’ imaze imyaka 20 aho yazengurutse mu bihugu byinshi byo mu Majyepfo y’Afurika harimo Afurika y’epfo, Namibia, Botswana, Zambia na Malawi, banaririrmbye kandi kenshi muri Kenya ndetse no muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Undi muhanzi uzagaragara muri kino gitaramo ni ‘Trevor’ uzaturuka muri Amerika, uyu akaba ari umucuranzi mwiza wa piano ndetse n’umwarimu wa muzika muri Kaminuza y’Abadivantist (AUCA).
kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe n’ibihumbu 1o mu myanya y’icyubahiro.
Kanyamibwa Patrick
UM– USEKE.COM
0 Comment
Wow nzaba mpari rwose kuko kutaza muriki gitaramo nuguhomba bariya bitwa The Voice ndabakunda cyane thx.
God’s Garden Choir muri ISAE Seventh Day Adventist nayo yasohoye album nzinza.
Byiza cyane
Iyi chorale niyo murihe torero.murakoze.
Comments are closed.