Frank Joe na Nkusi Arthur bagiye kugerageza kwinjira muri Big Brother Africa
Mu minsi ishize u Rwanda rwavanywe ku rutonde rw’ibihugu bizitabira irushanwa rya Big Brother Africa kubera impamvu zo gutinda kubona ibyangombwa ku bashoboraga kuryitabira, inkongi y’umuriro yibasiye aho rizabera yatumye ryigizwayo, bisa n’ibyahaye umwanya abanyarwanda bari batoranyijwe kuzaryitabira. Frank Joe na Arthur Nkusi amakuru agera k’Umuseke ni uko bamaze kwerekeza muri Africa y’Epfo muri gahunda y’iri rushanwa.
Kugeza ubu 21 mu bazitabira iri rushanwa rya BBA nibo bamaze gutangazwa, aba bahagarariye ibihugu bya Uganda, Zimbabwe, South Africa, Tanzania, Kenya, Zambia, Botswana, Namibia, Ghana, Mozambique, Malawi na Nigeria.
U Rwanda na Sierra Leone byari byakuwemo hatanzwe impamvu zo kutabona Visa ku gihe ku bari batsindiye kujya muri aya marushanwa. Gusa amakuru agera k’Umuseke ni uko Nkusi Arthur na Frank Joe ubu bari i Johannesburg aho bari kugerageza kwemererwa kwinjira muri iri rushanwa rizatangira tariki 05 Ukwakira 2014.
Ku mugoroba wa tariki 23 Nzeri 2014 nibwo Nkusi Arthur na Rukundo Frank (Joe) bahagutse i Kigali bagana South Africa kugerageza kwinjria muri iri rushanwa.
Amakuru yo kugenda kwabo ntabwo bifuje kuyatangaza kuko nta kizere cyose bafite niba bazitabira iri rushanwa cyangwa bazangirwa.
Mu bamaze gutangazwa ko bazitabira iri rushanwa Sierra Leone nayo nta muntu uyihagarariye watangajwe kimwe no ku Rwanda.
Umwe mu baherekeje ku kibuga cy’indege Rukundo na Nkusi yabwiye Umuseke ko bagiye bafite ikizere ko bazemererwa kwinjira muri iri rushanwa kandi bibaye bahagararira u Rwanda neza muri iri rushanwa rwaba rugiyemo ubwa mbere.
Iri rushanwa rinyura kuri channel ya MNET-Africa n’izindi televiziyo muri Africa y’Epfo ni irushanwa ry’imibanire aho aba bahatana bashyirwa mu nzu bakabanamo maze ubanira abandi nabi akajya asohorwa n’abari mu nzu (mu ianga) ndetse n’abakurikirana iri rushanwa batora kuri Internet.
Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba tariki 5 Ukwakira 2014 nibwo iri rushanwa rizatangira, hakanamenyekana neza niba Frank Joe na Arthur Nkusi baremerewe kwinjira muri iri rushanwa bahagarariye u Rwanda.
Intumwa za Big Brother Africa zanyuze mu Rwanda mu kwezi kwa karindwi bakora amajonjora yitabiriwe n’abagera kuri 300 babyifuzaga.
Uwegukanye umwanya wa mbere ubushize yahise ahabwa igihembo cya 300.000$ ni arenga miliyoni 200 mu manyarwanda.
Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW