Digiqole ad

France: Urubanza rwa Simbikangwa rwashyizwe mu mwaka utaha

Urubanza rwa Pascal Simbikangwa wahoze ari umusirikare mukuru mu gisirikare cya perezida Habyarimana, aregwamo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha by’intambara rwimuriwe muri Mata 2014, ngo bizaba ari amateka mu Bufaransa kuko azaba ariwe muntu wa mbere ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi uzaba uhaburanishirijwe.

Pascal Simbikangwa yicaye mu kagare k'ababana n'ubumuga
Pascal Simbikangwa yicaye mu kagare k’ababana n’ubumuga

Uru rubanza ruzatangira tariki 4 Gashyantare kugera 28 Werurwe 2014, mu rukiko rukuru rw’i Paris, rukaba ari rwo rubanza rwa mbere rw’ukekwaho Jenoside ruzaba rutangiye kuburanishwa mu mizi mu gihugu cy’ubufaransa, nyuma y’uko hashyizweho urwego rwihariye rwo gukurikirana bene ibi byaha mu mwaka wa 2010.

Simbikangwa ubana n’ubumuga yatewe n’impanuka yagize mu 1986, yatawe muri yombi bwa mbere muri 2008 akekwaho gukoresha impapuro mpimbano, hanyuma biza no kuvumburwa ko ari ku rutonde rw’abakurikiranwa na Police mpuzamahanga ishakisha abanyabyaha (Interpol), mu mwaka wa 2009 yongera gutabwa muri yombi akekwaho ibyaha bya Jenoside nk’umwe mu bari mu Kazu, ndetse na bamwe mu bamushinja bakaba bavuga ko ari mu bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa dore ko ngo we ubwe yagiye anazenguruka ahantu henshi hatandukanye aha imbunda interahamwe ku mabariyeri ndetse anabatiza umurindi wo kurushaho gutsemba abatutsi.

Alain Gauthier, umuyobozi w’urugaga rw’abiyemeje gushakisha no gushyikiriza ubutabera abakekwaho Jenoside “Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR),” yatangarige Lefigaro dukesha iyi nkuru ko uru rubanza ruzaba ikitegererezo kandi ngo barutegererezanije igishyika kuko ruzaba ari urwa mbere, ndetse ngo ruzajya mu mateka.

0 Comment

  • Unva…Rero Banyarwanda turambiwe iturufu yaba faransa bakina bahishira abicanyi bakoze genocide kurya babibafashijemo, ariko kurundi Ruhande nkibaza kuki Abafaransa tutabasezerera mumibanire yacu nabo? Ubundi ariko batumariye iki? Ariko se abanyamerica ko batavuga igifaransa bibabujije gutera imbere bakaruta aba bagambanyi? Ndasaba rero Peresida ko yaca ukubiri Niki gihugu cyamafuti…tukareba ko bizatubuza gutera imbere kuko naho tugeze ntacacumi basyizemo….Guhora badukangisha interahamwe babitse bahiahira ibyaha byazo nibagyane…Nazo ndazizera ntizigira inshuti.aho zicira abo bahuje umuco nururimi nkanswe banyamweru..Dore ahondi aha

    • Ningombwa ko Diplomacy ibaho hagati y’Urwanda n’Ubufaransa. Niyo izatuma ibibazo bigenda bikemuka. Wenda bizatwara igihe kirekire kubera amateka y’abayeho, ariko abantu nibareba imbere nkuko nyakubahwa Perezida Kagame yabitangaje, ibibazo biriho ubu hazagera aho bijya muburyo.

Comments are closed.

en_USEnglish