Digiqole ad

France: Perezida mushya Macron yahererakanyije ububasha na Holland asimbuye

 France: Perezida mushya Macron yahererakanyije ububasha na Holland asimbuye

Perezida Francois Holland yakira Emmanuel Macron muri Élysée.

Kuri iki cyumweru, Perezida mushya w’Ubufaransa Emmanuel Macron yahererekanyije ububasha na Francois Hollande, Holland ndetse ahita nasohoka muri mu ngoro y’iturwamo na Perezida w’Ubufaransa Élysée.

Perezida Francois Holland yakira Emmanuel Macron muri Élysée.
Perezida Francois Holland yakira Emmanuel Macron muri Élysée.

Ni umuhango wari witezwe cyane n’Abafaransa batoye Macron w’imyaka 39 ku bwiganze bw’amajwi 66%, kuri 34 ya Marine Le Pen bahatanye mu matora.

Umugore we Brigitte Macron umurusha imyaka 25, wanamwigishije niwe wabanje kuhagera, atambuka ku Itapi itukura akomerwa amashyi, ndetse afatwa amafoto. Nyuma Emmanuel Macron nawe yaje kuza, asanga Perezida Holland amutegereje.

LAURENCE HAIM, umuvugizi wa Macron yatangaje kuri twitter ko imyenda Macron yaje yambaye ihagaze agaciro k’amafaranga y’ama-Euro 450.

Emmanuel Macron yakirwa muri Élysée.
Emmanuel Macron yakirwa muri Élysée.

Mbere yo kurahira, Emmanuel Macron yabanje kugirana ikiganiro cyihariye na Perezida asimbuye Francois Hollande.

Nyuma yo kuganira na Holland, Perezida w’Inama Nkuru ishinzwe itegeko nshinga ry’Ubufaransa Laurent Fabius yamwemeje nka Perezida wa Repubulika mushya.

Mu ijambo rye, Emmanuel Macron yongeye gushimira cyane Abafaransa bamugiriye ikizere bakamutora, abizeza ko agiye gushimangira ubwisanzure, uburinganire n’ubuvandimwe, yizeza guha urubuga abaturage mu miyoborere y’igihugu cyabo, no gushimangira Demokarasi.

Perezida Macron ageza ijambo kubari bitabiriye uyu muhango.
Perezida Macron ageza ijambo kubari bitabiriye uyu muhango.

Ati “Abafaransa n’Abafaransakazi biyumva nk’abibagiranwe bazarindwa. Nizera ubushobozi bw’inzego za Repubulika kandi nzakora uko nshoboye kugira ngo zikore.”

Macron yashimangiye ko agiye kubaka ubukungu bw’Ubufaransa kuko ngo Ubufaransa budakomeye mu bukungu butaba bukomeye no mu bindi, kandi ngo ibindi bihugu ntacyo byabwigiraho butari intangarugero.

Ati “Igihe kirageze ngo tuzamuke, kandi isi itwitezeho gukomera kugera kugera kuri byinshi. Dufitera uruhare runini, hari ibyo tugomba gukosora ku isi, no kurinda ubwisanzure. Nitwe tugomba gutekereza isi y’abejo hazaza, tuzatuma Abafaransa bongera kunezezwa n’ejo hazaza n’agaciro k’icyo baricyo,…Kuva iri joro, ndatangira akazi.”

Perezida mushya Macron yitezweho kandi guhita ashyiraho Guverinoma vuba bidatinze, gusa haribazwa uza kuba Minisitiri w’Intebe we, nubwo hari gukekwa Christine Lagarde

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Harya uyu muco tuzawugeraho ryari? harya abantu bose bazajya bava kubutegetsi bishwe burigihe?

    • ICYO KIBAZO GIFITWE NABANTU BENSHI.
      ALIKO NGO AGATINZE KAZAZA NI AMENYO YA RUGURU

  • Abafite uyu muco mu banyarwanda no mu banyafurika barahari ariko ba mpatsibihugu ntibabemerera kuyobora, barabivuna (kwivuna), bagahitamo gushyigikira abazabafasha gusenya Afrika no kwica abenegihugu.

  • Niba MACRON azi ubwenge azabyine instinzi nyuma y’amezi 6 amatora y’abadepite arangiye (erega biracyashoboka ko FN yayatsinda maze M Le PEN akaba Ministre w’Intebe!!!!)

  • Uyu muco ni mwiza ariko kugira ngo babigereho babanje kubaka umusingi w’ubumwe n’ubwubahane mu bene gihugu. Nta bwoko cyangwa uruhande rwumva ko rwabaho urundi rukicwa nk’uko muri jenoside yakorewe abatutsi byagenze. Natwe ariko turi mu nzira ubu umunyarwanda arishyira akizana mu gihugu cye ubwoko bwataye agaciro ndi umunyarwanda ihabwa umwanya!

    • @Gasana, uriho urabwira Nde? Bene Madamu, abanyarwanda, cyangwa uriho urikirigita ugaseka ku giti cyawe?

  • umuco wacu ni uguhindura amategeko ngo hagumeho umuntu umwe

Comments are closed.

en_USEnglish