France: Gaël Faye yahawe igihembo cy’igihugu mu buvanganzo
Kuri uyu wa kane tariki 17 Ugushyingo, igitabo cy’Umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umuraperi ufite inkomoko mu Rwanda Gaël Faye cyahawe igihembo cy’igihugu cyitwa “Prix Goncourt des lycéens”.
Muri iki gitabo yise “Petit pays” bishatse kuvuga ‘igihugu gito’ nk’uko yanabiririmbye mu muzingo we w’indirimbo uheruka, kigaruka ku buzima bwe mu bwana.
Gaël Faye yavutse ku mubyeyi (mama) w’Umunyarwandakazi na Se w’Umufaransa, avukira mu Burundi mu 1982. Ababyeyi be baje kwimukira mu Bufaransa mu 1994 kubera ibibazo by’umutekano mucye byari mu Burundi n’u Rwanda.
Muri iki gitabo, Gaël Faye avugamo amakuru y’umwana yise Gabriel ufite imyaka 10 mu ntangiriro yo mu 1990. Abaho ubuzima bushaririye mu bwana bwe, mu Kinanira, Bujumbura mu Burundi, aho Se na Nyina na Mushikiwe Ana bari batuye.
Gaël Faye avuga ko iki gitabo kitavuga ubuzima bwe gusa (autobiographie), gusa ngo mu kucyandika yashingiye cyane ku nararimbonye n’ibyo yabonye mu buzima bwe.
Iki gitabo cya page 224 cyo mu bwoko bwa ‘Roman’ cyahawe igihembo, cyagiye hanze 24 Kanama 2016, gisohorwa n’icapiro (maison d’édition) ryo mu Bufaransa ryitwa Grasset.
Igihembo “Prix Goncourt des lycéens” yahawe, gitanzwe ku nshuro ya 29. Kikaba gitegurwa na Minisiteri y’Uburezi mu Bufaransa ku Bufatanye n’ishyirahamwe ry’abacuruza ibihangano muby’ubwenge mu Bufaransa “Fédération nationale d’achats des cadres (FNAC)”.
Kuva itangwa ry’iki gihembo ryatangira, igitabo kicyegukana gitoranywa n’itsinda ry’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bagera ku 2 000.
UM– USEKE.RW