Digiqole ad

Football yaba inzira yo kubanisha neza u Rwanda na Congo?

 Football yaba inzira yo kubanisha neza u Rwanda na Congo?

U Rwanda na Congo ni abakeba cyane mu mupira w’amaguru, gusa ahanini bituruka ku mateka ya vuba n’imibanire ya Politiki y’ibihugu byombi yagiye irangwamo kutarebana neza. FDLR, M23, Laurent Nkunda, Bosco Ntaganda….ni imitwe yitwaje intwaro n’amazina yagiye atuma ibihugu bitarebana neza. Football yabikoraho iki? Hari abafana bayibonamo inzira yo kubanisha ibihugu. Umutoza Raoul Shungu yabwiye Umuseke ko amakipe y’ibihugu byombi agiye akina kenshi byatanga umusaruro….

Umupira urimo Fair Play waba inzira y'amahoro, si henshi abafana bicarana gutya buri wese ari ku ruhande rwe
Umupira urimo Fair Play waba inzira y’amahoro, si henshi abafana bicarana gutya buri wese ari ku ruhande rwe

Congo n’u Rwanda ni ibihugu bituranye, imibanire yabyo muri rusange muri iyi minsi ni myiza, ariko si ntamakemwa. Ku butaka bwa Congo hacumbitse umutwe wa FDLR u Rwanda rucungira bugufi, ku butaka bw’u Rwanda hari abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 na bamwe mu bari abayobozi babo.

Congo na bamwe mu bayituye ntibajya bashira amakenga Abanyarwanda, babashinja gufasha abateye iki gihugu mu bihe byashize bagahirika Mobutu Sese Seko. Abanyarwanda usanga nabo batisanzura cyane kujya i Congo gukora ibyashara, gusura inshuti cyangwa se kubayo, ntibaba bizeye 100% umutekano wabo.

Umupira w’amaguru ku isi wagiye uba inzira y’amahoro, Didier Drogba yafashije kunga abatavuga rumwe iwabo babona agahenge. Umupira w’amaguru, urimo Fair Play, utuma abantu bishima basagasabana kuko wo nta dini, ubwoko cyangwa uruhu runaka utoranya.

Hatitawe ku byo ibihugu byombi byaba bitumvikanaho, amakipe y’ibihugu ya ruhago yo yumvikanye gukina bya gicuti ngo bitegure CHAN, tariki ya 10 Mutarama 2016, ku bilometero bibiri uvuye ku mupaka w’ibihugu byombi, kuri stade Umuganda i Rubavu barahatanye. Aha u Rwanda rwatahanye intsinzi y’igitego 1-0.

Abayobozi nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda na Minisitiri w’ingabo bahagaragaye mu byishimo na Fair Play, banifotozanya n’abafana ba Congo. Umukino wari wahuruje imbaga kuko ufatwa nk’urugamba wabaye mu mahoro asesuye, na nyuma yawo ituze n’ubucuti bikomeza kuganza hagati y’abafana b’impande zombi n’ibihugu byombi.

Hashize iminsi 20 aya makipe yongeye guhura, muri 1/4 cya CHAN uyu munsi abanyeCongo bamanutse n’iyonka i Kigali, aho bagenda nta mususu.

Rwari urugamba rwa ruhago, politiki yo ireberera uko bigenda, imihigo yari yose, umwuka wari ushyushye, guhigana no guhangana ari kose. Congo yaratsinze induru ziravuga, ibyishimo biba byinshi nk’aho bari i Kinshasa.

Umutoza wa DR Congo, Florent Ibenge yavuze amagambo akomeye agaragaza ko ruhago ishobora kuba inzira yo guhuza no kuunga impande zombi.

Nyuma y’umukino Ibenge yagize ati “Ndashimira cyane imyitwarire y’abanyaRwanda. Biratangaje kuba twabatsinze mu rugo, mu mukino w’irushanwa, ariko imodoka yacu yasohoka bakadukomera amashyi. Ni isomo ryiza twigiye aha.”

Ahanini yavuze ibi kuko sibyo yari yiteze, yumvaga ko nibatsinda u Rwanda hari bube akantu (violence), impamvu ni imibanire ya politiki n’amateka ya vuba hagati y’ibihugu byombi, hamwe n’uko amenyereye ko iwabo bigenda rimwe na rimwe. Ariko yabonye ibitandukanye, yabonye Fair Play abona ko umupira ari ikindi kintu.

Omborenga na Elia Meschack bararwanira umupira bahatanira ishema ry'igihugu cyabo
Omborenga na Elia Meschack bararwanira umupira bahatanira ishema ry’igihugu cyabo

Birashoboka….

Umuseke waganiriye n’umwe mu ba kinnyi b’u Rwanda wari muri uyu mukino. Jean Luc Ndayishimiye bita Bakame, yatubwiye umwuka wari mu ikipe y’igihugu Amavubi, mbere y’umukino wahuje impande zombi.

mbere y’uyu mukino abatoza bageragezaga kutwereka ko ari umukino nk’iyindi. Badufashaga kuwushyiraho umutima kuko nyine wari umukino wa ¼ cya CHAN. Nkeka ko batashakaga kudushyiraho igitutu cyane. Ariko twe nk’abakinnyi iyo twicaraga tuganira, twabaga tuzi agaciro k’uyu mukino. Twifuzaga guha ibyishimo abanyaRwanda. Twe twari twawufashe nka ‘final’, wari ishiraniro.” – Ndayishimiye

Uyu muzamu w’Amavubi yakomeje atubwira ko ashimira abakinnyi, ariko cyane abafana ku mpande zombi, uburyo bitwaye nyuma y’umukino.

Bakame yagize ati: “Tumaze gutakaza umukino twarababaye cyane. Ariko twatunguwe tunashimishwa no kwakira ubutumwa bw’abanyaRwanda badushimira. Batubwira ko twagerageje ibishoboka, ariko tubura amahirwe. Banyeretse ko umupira w’amaguru ushobora guhuza abari bamaze imyaka myinshi bahanganye.”

Agira icyo avuga ku kuba umupira w’amaguru ushobora guhuza impande zihanganye, yavuze ko rwose ibi ari ukuri.

Bakame ati: “Sinkeka ko DR Congo n’u Rwanda ari bihugu bihanganye cyane nk’uko USA na Iran bimeze. Ariko nabyo iyo bigeze kuri football irabihuza. Umupira ni inzira y’amahoro ku isi hose biranzwi

 

Abafana nabo….

Ubwo u Rwanda na Congo byakinaga bya gicuti, abayobozi ku ruhande rw'u Rwanda basabanya n'abafana ba Congo
Ubwo u Rwanda na Congo byakinaga bya gicuti, abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda basabanya n’abafana ba Congo

Robert Ngwe bita ‘D’acord’, ni umunyeCongo wabaga mu burasirazuba bwa DR Congo kuva 1995-2005. Ubu atuye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo.

Aganira n’Umuseke yatubwiye ko atatunguwe n’amahoro yarakomeje kuba yose nyuma y’umukino w’u Rwanda na DR Congo, kuko n’ubundi ngo ruhango si umukino w’intambara.

Robert Ngwe yatubwiye ati “Iki ni igihugu tuziho umutekano. Niyo mpamvu hari ibihumbi by’abavandimwe bacu baturuka muri Kivu (Intara) bakaza kureba ikipe yabo hano i Kigali. Tuba twarabahaye amakuru meza ku Rwanda.

Ihangana ryo mu kibuga ntiryabura ku bihugu by’ibituranyi, ariko ‘fair play’ niyo yagombaga kuturanga nyuma y’umukino. Baradutsinze i Rubavu, natwe tubatsindira i Kigali. Umupira w’amaguru ukomeza kuduhuza. Erega turi abavandimwe n’ubundi.”

Raoul Shungu mbere gato y’uko ikipe ye igera ku mukino wa nyuma yabwiye Umuseke ko u Rwanda na Congo bikwiye kurushaho gukina imikino myinshi ya gicuti kuko ngo kuri we asanga hari ikintu kinini byakubaka kirenze gukina gusa.

Congo n’u Rwanda n’ubwo bituranye bimaze gukina imikino itatu gusa (iya gicuti n’amarushanwa) u Rwanda rwatsinze kabiri (2004 na 2016) Congo itsinda rimwe (CHAN2016).

Umupira w’amaguru abawemera nk’inzira y’amahoro no kubanisha abatarebana neza, bavuga ko imikino myinshi hagati y’u Rwanda na Congo hari icyo yakongera ku mibanire y’ibihugu byombi.

Ni ah’ababishinzwe….

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Inkuru nziza cyane
    Congratulations to umuseke

  • Ibi nibyiza cyane.Gusa ikibazo abakongomani batubaza buri gihe. ni imwe.Kongo yashotoye u Rwanda kangahe? Ese kuki u Rwanda rufatwa nk’umwanzi wibihugu bituranye narwo?

  • Bagumya ibyo wibaza abenshi tujya tubyibaza: Kuki ibihugu duturanye usibye Uganda bose badufata nk’abanzi? ni ukubyibazaho. Cyakora icyo nzi cyo ni Kimwe, byakunda byakwanga tuzakomeza turi abaturanyi.

  • Nice piece Umuseke! Salute kabisa
    Bagumya u Rwanda ni umwanzi wande na nde? Reka ye!
    Tanzania twapfuye Kikwete na FDLR ntaho twabaye abanzi na Tanzania n’ubu nta kibazo gihari
    Uganda ni tubanye neza
    U Burundi normally tubanye neza no muri April Nkurunziza yaje mu Rwanda kugisha inama kuko twari tukiri inshuti, ariko byazambye kubera ubuyobozi bubi buriyo.
    Congo niyo gusa tutarebana neza ariko nayo ntabwo bivuze ko turi abanzi turi abanzi ubu tuba tugeze i Kinshasa cyangwa bo barafashe Kigali. Ibindi uvuga ni ubusutwa niko mbibona.

    Ok

    • Uwakunyereka ngo nisekere kuko ibyo uvuga birasekeje cyane!! au fait uretse abaturage bamwe ba congo batekereza nkawe n’abandi bamwe bo mu rwanda nawe urimo nibo bashobora kwangana bagendera kuri theatres zikimwa batazi n’aho zerekeza. Naho ba Presidents n’abandi bayo bozi b’ibyo bihugu wita iby’abandi iyo bahuye n’abacu baba banywa wine na juice baseka bafatanye mu biganza kandi ntabwo bangana nk’uko ubikeka

  • Aba Congolese Ni abaturanyi bacu, turabakeneye Ngo twubake ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi binyuze mubaturage babituye kuko nitwe dukwiriye Kuba imbarutso y’imibanire myiza Bityo bikorohera nabajejwe ibya politique zibihugu byombi. 

    Iyo usubiye inyuma mumateka, rwose usanga umubano Hagati nibihugu duturanye waragiye uzamwo agatotsi nyuma ukongera ukubakwa ariko Hagati y’u Rwanda na Congo ibintu byakomeje Kuba urusobe ahanini biturutse kubibazo byamakimbirane n’intambara byakunze kurangwa muri Kuvu zombi ndetse bikadukira urwangano Hagati mubaturage bibihugu byombi.

    Kuba Congo icumbikiye abaduhekuye ndetse no Kuba yarabaye inzira yo gucikisha aboretse u Rwanda byakomeje Kuba inkingi y’u Rwango Hagati yabaturage ari ahanini usanga abaturage tubigenderamwo kuko ubushake bwa politike y’Isi yose nibwo bwakomeje Kuba imbogamizi yo kutarandura ibibazo bihari kandi abaturage Twebwe nitwe tunabigenderamwo. 

    Tubigenderamwo kuko aho umunyarwanda ahuriye n’umunyecongo iburayi ndetse nahandi ku Isi aho baherereye benshi, usanga umubano utari mwiza namba. 

    Ariko Iyo ugeze mu Rwanda usanga abanyarwanda tugerageza kuganira neza abacongomani. Mumigi ikomeye y’u Rwanda, ntabwo ndumva umuntu wahohotewe kuko ari umu congomani. Benshi barigisha Mu Rwanda, abandi baravura ndetse abandi bakora muri services zitandukanye. 

    Kuri jyewe Rero mbona twagakwiriye Kuba imbarutso y’imibanire myiza Hagati yacu n’abacongomani, kuko nubundi muri kamere yacu ntamahane no kwenderanya bibamwo. 

    Aba congomani baje Mu Rwanda baje gufana bakirwa neza, Kuva Gisenyi Baza baherekejwe na Polisi kugera Kigali, barisanga muri za Gale zacu mbese baratunguwe. Ikirenze kuribyo, baradutsinze tubakomera mumashyi (Fair play). Umuhanda turawubarekera, mugihe bo bari bazi ko ari umwanya wo kurwana nabo. Iki Ni ikimenyetso k’igihugu kiyobowe neza. 

    Tumaze imyaka 22 twigishwa imibanire myiza, kwubaka amahoro, ubworoherane, no gutekereza neza ko ubuhahirane n’ubutwererane Hagati y’ibihugu bituranyi byongera iterambere ry’ubukungu.

    Ni Mureke Twebwe abanyarwanda tubanire neza abacongomani. Urwongo batwanga ruzayoyoka burundu kdi nk’abaturage dufate urugero Kuri politike y’igihugu cyacu.

  • Mushikiwabo Louise Aseka Abikuye K ‘Umutima…?!?!?!
    Mmmmmmnh

  • mwiriwe iyo photo iri hejuru iransekeje ngo ombolenga fitina arwanira umupira na meschak elia barwanira ishema ry’ibihugu byabo, ibihe bihugu se ko bose ari abacongomani nuko umwe yabaye umuhashyi undi akaguma iwabo, wigeze wumva umunyarwanda witwa ombolenga fitina.,??? ese ubundi twari gutsinda kongo gute dufite ba ombolenga, ba rwatubyaye, ba mwemere ….ongeraho na boss wabo WENGE MUSICA EL KIGALI DEGAULE .congo oyeeeee

  • narishimye cyane igihe RDC yatsinda urwanda

    • njye ntabwo nishimye, kdi nkeka ko tuzakomeza gushyiramo agatege hopeful munsi izaza tuzanjya dutsinda tukagera kure. Hanyuma kubyo kuba twakundana n’abaturanyi ibihugu bigahahirana; imikino iri mubyaduhuza tukanjya dusangira ka primus cwangwa fanta dushyikirana twishimira insinzi hamwe! Ariko byo bizadusaba kureka GUSUZUGURANA, KWIYEMERANAHO KO TURUSHWANWA UBWENGE no KUBAHIRIZA UBURENGANZIRA bwa KIREMWA MUNTU. Imana ibarinde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish