Fireman yise ‘Imbwa’ abagize itsinda rya Tuff Gangz bashya
Uwimana Francis Ivan Rachid uzwi cyane ku izina rya Fireman cyangwa Kibiriti, ni umwe mu basore bahoze mu itsinda rya Tuff Gangz akaza gushinga irindi na bagenzi be ryitwa ‘Stone Church’. Kuri ubu yakoresheje ijambo ‘Imbwa’ ku bahanzi bashya binjijwe muri Tuff Gangz na Jay Polly ubahagarariye.
Ibi ahanini byaturutse ku itorero aba baraperi barimo BullDogg, Green P na Fireman bashinze ryitwa ‘Stone Church’ ntibashyiramo Jay Polly. Amaze kubimenya nawe aba azanye abandi baraperi bashya muri Tuff Gangz.
Byaje gusa naho aba baraperi bose uko bahoze mu itsinda rya Tuff Gangz batabyumvikanyeho. Bityo biza gutuma basa naho bacikamo ibice.
Ku rubuga rwe rwa instagram yagize ati “Hahahaaa!!sha uwabita imbwa ntiyaba akabije. Murikirigira mugaseka feke nigga”.
Ubu butumwa bumaze gutambuka, bamwe mu bakunzi b’aba baraperi ntibishimiye iyo mvugo. Dore ko ari bamwe mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda.
Mu Kiganiro na Umuseke, Jay Polly yatangaje ko nk’umuntu uvuye mu itorero ry’igihugu atakabaye avuga ijambo nka ririya ku karubanda. Ahubwo ko yakabaye agira uko atambutsa ubutumwa yashakaga gutanga abinyujije mu zindi nzira.
Yagize ati “Natangajwe cyane no kubona umuntu witwa ‘Intore’ ashobora kujya ku karubanda akita undi imbwa!!!!byanyeretse ko nawe atari we ahubwo hari ibiyobyabwenge yafashe bikamurusha imbaraga.
Naho singiye kubeshya abanyarwanda bose bambera abahamya ko ndi umwe mu bantu bagejeje injyana ya HipHop aho igeze kugeza ubu. Kuko sinatinya kwiyita ishyiga ry’inyuma ry’itsinda rya Tuff Gangz.
Sinigeze nirukana BullDogg, Green P na Fireman muri Tuff Gangz. Ahubwo nibo bashatse kwerekana ko bafite imbaraga zikomeye bajya gushing irindi tsinda.
Rero aho kujya ku karubanda ngo birirwe bavuga amateshwa, nibabwire abanyarwanda ko bibeshye bagafata icyemezo kitoroshye bagiye gusubira muri Tuff Gangz bagaruke.
Naho atari ibyo nta n’umwe uzagarukamo uko yiboneye. Gusa nanone nta n’umwe utagarukamo igihe cyose abitangarije akemera ko yari yibeshye kuva mu itsinda ryamureze.
Ibyo kuvuga ko bari muri Tuff Gangz bakongera ngo bari muri Stone Church, ibyo ntabwo nabibemerera nibahitemo ikintu kimwe abe ari nacyo bashyiramo imbaraga”.
Jay Polly yakomeje avuga ko mu mpera z’umwaka wa 2015 ateganya kumurika album nshya ndetse ari nabwo azerekanira abaraperi bashya yinjije mu itsinda rya Tuff Gangz.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Jay imana izaguhanire ubugambanyi bwawe kandi Pfla yarabihanuye bamwita umusazi
Ubuse watandukana na Bulldog cg P Fla bikakubabaza koko? Abantu b’abagabo batinyuka kuririmba indirimbo nk’Imana y’inzara cg Ntibishoboka!!!! Aba bahungu discipline yabo ndayikemenga rwose ntibakwiye kubana na Jay Polly aragerageza kubarusha mu myitwarire. Green P, akarenze umunwa karushya ihamagara, pay attention and take care.
Comments are closed.