Digiqole ad

Fireman arashinja itangazamakuru kurwanya injyana ya HipHop

 Fireman arashinja itangazamakuru kurwanya injyana ya HipHop

Fireman arashinja itangazamakuru kurwanya injyana ya HipHop

Uwimana Francis ni umwe mu baraperi bazwiho ubuhanga mu mirapire yabo babarizwaga mu itsinda rya Tuff Gangz nyuma bakaza kwerekeza mu ryo bise ‘Stone Church’ kimwe na baganzi be barimo Green P na Bull Dogg. Avuga ko itangazamakuru riri mu barimo kurwanya iterambere ry’injyana ya HipHop mu Rwanda.

Fireman arashinja itangazamakuru kurwanya injyana ya HipHop
Fireman arashinja itangazamakuru kurwanya injyana ya HipHop

Mu myaka igera kuri ibiri ishize, byagaragaraga ko injyana ya HipHop imaze kujya mu mitima y’abantu cyane kurusha izindi zirimo R&B, Afrobeat zikunzwe kumvikana mu bahanzi nyarwanda.

Kubera ko ahanini n’abahanzi bazikora bagiye babigaragariza mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super aho baryegukanye kabiri mu myaka ikurikirana. Muri 2013 Riderman akaba yaryegukanye naho 2014 rikegukanwa na Jay Polly.

Fireman avuga ko icyo gihe itangazamakuru ryari rishyigikiye iyo njyana mu buryo mudasubirwaho. Ariko ubu akaba ababazwa nuko hari n’indirimbo zisibwa ku maradiyo iyo zijyanyweyo.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, yatangaje ko impamvu ubu mu Rwanda nta ndirimbo ikoze mu njyana ya HipHop irimo kumvikana cyane ari ukubera itangazamakuru.

Ati “Mu gihe cyashije wasangaga mu mwaka hari indirimbo y’umuraperi runaka ikunzwe cyane hirya no hino mu gihugu. Ariko ubu ntabwo abanyamakuru bagikina izo ndirimbo nti tuzi neza impamvu yabyo”.

Yongeraho ko ibyo babyerekwa n’ibitaramo bamaze iminsi bitabira mu Ntara uburyo abaturage babishimira ariko bakaba batumva indirimbo zabo uko bikwiye.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iterambere ry’umuziki, bavuga ko iyo myaka byagaragaraga ko injyana ya HipHop irimo kuzamuka cyane kurusha izindi. Ariko ko urwo ruhererekane rw’indirimbo zajyaga hanze buri munsi ubu atari ko bimeze.

Ko usanga abahanzi bato barimo kuzamuka bakora izindi njyana aribo barimo kumvikana cyane ku maradiyo atandukanye no mu bindi bitangazamakuru kubera ubuhanga barimo kugaragaza.

https://www.youtube.com/watch?v=XhHMqAJLlso

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • MUGO uyu imugeze habit cyane ark wazayiretse ukinywera urumogi gusa nibura

  • Rwose abakunda HIPHOP mumbabarire,nanjye sinyikunda. Ariko niba mwajyaga mwibeshya ko abantu bose bayikunda mumenye ukuri. Gusa abayiririmba n’abayikunda courage ni gout yanyu. Nanjye twa karahanyuze tungwa neza.

Comments are closed.

en_USEnglish