Riderman ashyigikiye Jay Polly muri PGGSS IV
Gatsinzi Emery umwe mu baraperi bakunzwe cyane uzwi muri muzika nka Riderman, ngo yaba ashyigikiye Jay Polly nawe ukora injyana ya HipHop uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV.
Ibi bitangajwe nyuma y’aho mu irushanwa rishize rya PGGSS III, Jay Polly nawe akaba yari ashyigikiye Riderman ndetse waje no kuryegukana. Imwe mu mpamvu aba bahanzi baba bashyigikirana mu bikorwa runaka, ngo harimo kuba ari bamwe mu batangije injyana ya HipHop mu Rwanda.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Jay Polly yatangaje ko, kuba Riderman yaratangaje ko amushyigikiye mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, nta gitangaza kirimo, kuko nawe yari amushyigikiye mu gihe yegukanaga PGGSS III.
Yagize ati “ Riderman n’inshuti yanjye cyane, kandi intambara yo kumenyekanisha injyana ya HipHop twarayifatanyije, rero tugomba gushyigikirana igakomeza igahabwa intebe nk’imwe mu njyana ihiga izindi mu Rwanda”.
Ubusanzwe usanga aba bahanzi badakunze kuvugwaho ugushyamirana nk’uko bamwe mu bahanzi bakora HipHop usanga bimeze, aho umwe aba avuga undi ko nta muzika azi.
Ku nshuro ya kane rero irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye, Jay Polly amaze kuryitabira inshuro zigera kuri 3, mu gihe usanga abahanzi bahanganye mu irushanwa abenshi ari ku nshur yabo ya mbere uretse Dream Boys imaze kuzamo inshuro 4.
Umva indirimbo ‘Oh My God’ Jay Polly aherutse gushyira hanze.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=HqSferJYjqs” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com