Fina Bank yasuye abana bibana
RUBAVU: FINA BANK yasuye abana barokotse genocide yakorewe abatutsi inabagenera imfashanyo.
Nyuma yo kuzunguruka igihugu itanga za mutuelle ku batishoboye Fina Bank yasuye abana bibana barokotse genocide yakorewe abatutsi muri 1994 bo mu karere ka Rubavu inabagezaho imfashanyo yabateganirije muri kino gihe cy’icyunamo ingana n’amafaranga y’u Rwanda 900.000.
Photo: Abakozi ba Fina Bank n’imfubyi za jonoside yasuye i Rubavu (Photo Umuseke.com)
Mu ijambo rye ryo gutangiza uyu muhango Pasteur Masasu, abo bana bita Papa, yahaye ikaze abashyitsi bari baturutse muri Fina Bank anabashimira igikorwa cyiza bakoze. yakomeje agira ati “iki gikorwa ni kiza muri iki gihe aba bana baba barimo kwibuka ababo bazize genocide yakorewe abatutsi muri 94″ yongeho ko kumenya Imana aribyo bya mbere bituma umuntu yigirira icyezera cyejo hazaza.
Bwana Iddi NDINDA wari uhagarariye Fina Bank mu ijambo yagejeje kuri abo bana, yabahaye ubutumwa bw’icyizere ababwira ko bagomba kwiha agaciro mu byo bakora byose kandi bakagira icyizere cy’ejo hazaza ko ari heza. Yabijeje ubufasha agira ati ” Fina Bank yabatekereje muri iki gihe kugira ngo ibereke ko ibahora hafi kandi yiteze gukomeza kubafasha mu buzima bwanyu bwa buri munsi.”
Umwana wari uhagarariye abandi nawe yagize icyo ageza ku bari aho. yagize ati :“nshimiye Fina Bank yadusuye muri iki gihe twibuka ababyeyi bacu twe ku bwacu ntacyo twabona twabereka ngo tubashimire gusa Imana izabagirire neza, kuko muturemyemo icyizere cyo kubaho neza kandi tugira urukundo.”
Umuyobozi wungirije wa karere ka Rubavu Mukarusine Rachel nawe wari witabiriye uyu muhango yashimiye Fina Bank ku gitekerezo cyiza bagize ko kandi ibindi bigo bigomba kubafatiraho urugero. Mubari bitabiriye uwo muhango kandi hari uhagarariye AVEGA ndetse n’uhagarariye FARG mu karere ka Rubavu.
Tubibutse ko inkunga Fina Bank yagejeje kuri abo bana ingana n’amafaranga 900.000 igizwe nibyo kurya birimo umuceri, ibishyimbo, isukari, amavuta n’ibindi bikoresho by’isuku.
M. Paulette
Umuseke.com