Digiqole ad

Film kuri genocide yakozwe na Norwegians

Film nshya kuri genocide yakozwe n’abanyanorvege

Duhozanye “a Rwanda village of widows” firime nshya

Abanyanorvege bari gukora ama firime kuri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda baravuga ko aya mafirime azatanga ubutumwa buzatuma bamwe mu bakekwaho Genocide bakidegembya mu gihugu cyabo bakurikiranwa n’ inkiko.

Aba banyanolvege bakoze filime kw’ishirahamwe ry’abapfakazi ba genocide DUHOZANYE ry’ I save mu karere ka Gisagara intara y’ amajyepfo, maze bayita duhozanye; a Rwanda village of widows bishatse kuvuga ngo Duhozanye umudugudu w’ abapfakazi mu Rwanda.

Iyi filime ngo yerekana uburyo aba bapfakazi biteza imbere n’ubwo benshi muri bo babuze ababo batari bake muri genocide. Caroline Frogner wayoboye ikorwa ry’ iyi firime yavuze ko yasuye aba bagore akaganira nabo bakamusobanurira neza uburyo barenga ibyababayeho bakiteza imbere: “iyi firime ivuga ku bapfakazi I save mw’ ishyirahamwe ryitwa Duhozanye. Ni ishyirahamwe ryatangiye rigizwe n’ abapfakazi 100. Narabasuye ndeba uburyo biteza imbere… Nyuma y’ imyaka mike ubu ndakeka bagera ku bihumbi 4000”.

Minisitiri w’ ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya leta y’ u Rwanda Tharcisse Karugarama, avuga ko aba banyanorvege bizera ko igihe iyi firime izaba iri kurebwa n’ abanyanolvege harimo n’abayobora kiriya gihugu, ngo bizatuma basobanukirwa ibyabaye mu Rwanda maze bagakurikirana abakekwaho Genocide bidegembya mu gihugu cyabo.

Aba banyanolvege bamaze gushyira ahagaragara firime imwe ariko barateganya gukora firime zigera kuri enye kuri genocide n’ ingaruka zayo mu Rwanda.

Mugabo N.
Umuseke.com

1 Comment

  • ibi bintu ni byiza cyane kuko film zituma abantu bagira ishusho y’ikintu uko kimeze,izi film rero zanagiye zigaragariza abantu batandukanye ibyabaye mu rwand bituma bagira ibyemezo bafata.

Comments are closed.

en_USEnglish