Digiqole ad

FERWAFA na Rayon Sport baritana ba mwana ku kibazo cya Johnson Bagoore

Umukinnyi Johnson Bagoore werekeje mu ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya, ubuyobozi bwa  Rayon Sport buratangaza ko yagiye mu buryo bw’amahugu. Mu gihe ubuyobozi bwa FERWAFA bwo butangaza ko Rayon Sport yavuganye na Bagoore ikamwemerera kwigendera ari nayo mpamvu yamuhaye uburenganzira bwo kugenda.

Johnson Bagoore ntakibarizwa muri Rayon Sports
Johnson Bagoore ntakibarizwa muri Rayon Sports

Kuri uyu wa gatatu ubwo Rayon Sport yagirnaga ikiganiro n’abanyamakuru, Gakwaya Oliver umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Rayon Sport yatangaje ko ibyo FERWAFA ivuga ko habaye ubwumvikane hagati ya Bagoore n’ikipe ndetse na FERWAFA atari byo.

Yagize ati “Twe igenda rya Bagoore ntiturizi n’ubwo FERWAFA yamuhaye uruhushya rwo guhindura indi kipe twe nta ruhare twabigizemo nta n’ibiganiro twagiranye.”

Uyu mukinnyi ubwo ikipe ya Rayon Sport yajyaga muri CECAFA Kagame Cup 2013, iherutse kubera muri Sudani, yategerejwe ku kibuga cy’indege aho yagombaga kujyana n’abandi bakinnyi baraheba.

Amasezerano Bagoore yari afitiye ikipe ya Rayon Sports yari kurangira uyu mwaka, cyo kimwe na Faustin Usengimana nawe ukomeje gushakishwa n’amakipe atandukanye.

Rayon Sport ikomeje kwiyubaka kuko nyuma yo gusinyisha abakinnyi nka Fiston Abdou Razak wakinaga muri Diable Noir(Congo Brazzaville), Djihad Bizimana (Etincelles) ubu yamaze no kuzana ba myugariro babiri, Arafat Serugendo (Mukura VS) na Rwaka Jean Claude wari kapiteni wa La Jeunnese.

Amakuru avugwa n’uko iri gushakisha n’abanyezamu nka Evariste Mutuyimana (Police FC) na Emery Mvuyekure (As Kigali) ndetse na Bakame(APR FC).

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko se ,FERWAFA Imaze iki ?mu by’ukuri buri gihe ferwafa ihorana ibibazo na makipe atandukanye yo mu Rwanda none se barayibeshyera ?cyangwa ntizi inshingano zayo ,reka mbabwire FERWAFA iveho ,cyangwa abayobozi bayo abe aribo bavaho kuko irahuzagurika mu mikorere yayo reba Bugesera na APR F.C uko babakemuriye ikibazo ,jyewe ndabona amaherezo FERWAFA izateza akaga gakomeye niba batazi ibyo bakora ibyo aribyo cyangwa se bahugurwe ,kuko bagira amanyanga avanze n’ubwenge buke ,cyangwa nabo ntibize ni nkabo mubuyozi birirwa bavanga vanga ,bateza Leta ibibazo ,mbabaze barize bazi ibyo bakora .Munsubize

  • ARIKO KO NTACYO RAYON IDUTANGARIZA KURI BA CEDRIC NA SALITA RA ? MWATUBARIJE UKO BIMEZE KO NTAKO MUBA MUTAGIZE NGO MUTUGEZEHO AMAKURU!

    • Salita bafite gahunda yo kumwongerera amsezerano naho cedrick we aracyafite umwaka umwe donc aracyari muri rayon

  • bantu muri aha sinzi iby’umupira w’amaguru mbona abakinnyi batera ballon…kandi nkanabikunda ,none mbabaze iyo umukinnyi agiye nta mpapuro ziva muri equipe zikananyura muri FERWAFA zisobanura ibintu uko bimeze niba bemeye ko umukinnyi agenda cg se ko atagenda ? Niba iby’inyandiko bibaho rero FERWAFA nizerekane ice amazimwe n’amagambo kuri BAGORE J. uwo, niba ntazo kandi yaba ikabije imikorere mibi!!!

  • FERWAFA we urandambiye pe!umusaza yavuze ukuri reka tujye twirebera match zi burayi naho inaha hara ga puuuu!.

Comments are closed.

en_USEnglish