FERWAFA mu bahagarikiwe inkunga ya MINISPOC na Komite Olempike
Minsiteri y’Uumuco na Siporo ndetse na Komite Olempike mu Rwanda zahagaritse inkunga zajyaga zitanga mu mashyirahamwe agera ku icumi y’imikino mu Rwanda kubera kutagira ubuzimagatozi.
Ibi bibaye nyuma y’aho Minisiteri y’Umuco na Siporo yari yaratanze itangazo ry’uko nyuma y’itariki ya 31 Ukuboza, 2013 nta shyirahamwe rizongera kubona ubufasha ritarabona ubuzimagatozi.
Amashyirahamwe agera ku icumi ni yo yagonzwe n’ibikubiye muri iri tangazo, muri yo harimo Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), iry’umukino wa Rugby, Tennis, Iteramakofi n’ayandi.
Ibi bibaye kandi FERWAFA igeze mu gihe cy’amatora ateganyijwe tariki ya gatanu Mutarama 2014, abakandida bombi biyamamaje mu matora bavuga ko mu migambi yabo bazashakira FERWAFA ubuzimagatozi.
Amashyirahamwe y’imikino ya Volley Ball, Karate, Kungfu, Basket Ball, Amagare, n’andi yo azajya abona ubufasha buvuye muri Minisiteri ndetse no muri Komite Olempike kuko yamaze kugira ubuzimagatozi.
Minisitiri Mitali Protais yatangaje ko bishimiye gukorana n’abafite ubuzimagatozi na ho abatabufite bo nta nkunga bazongera kubona ivuye muri Minisiteri no muri Komite Olempike.
Amashyirahamwe afite ubuzimagatozi | Amashyirahamwe adafite ubuzimagatozi |
|
|
JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ese ubundi FERWAFA ijya mu marushanwa itagira ubuzimagatozi, ubwo se ba kazura na ba kalisa ntabyo bari bazi, cyangwa nuko batazi icyo ubuzima gatozi bumaze, kwishyuza imikino gusa no kujya mundege, reka ndebe abo biyamamaza niba ubuzima gatozi bazabuvana mu mifuko yabo
Birantangaje kubona FERWAFA itagira ubuzima gatozi!
byose nikimwe ubundi se ubuzima gatozi nibuboneka in kunga izatangwa niyihe?izashyirw amu ngengo y’imari se , bizagenda gute, ubu se wambwira ko amafaranga yose ya siporo yagendaga ku mupira wamagauru azasaranganywa ababonye ubuzima gatozi?
Ntabwo bazabona kuko amakipe ubwayo ayoboye n’abo amategeko atemerera kuyayobora; rya tegeko umuvunyi yibutsaga; byasaba ko buri kipe ibanza agakurikiza amategeko, noneho FERWAFA nayo ikazabona gushaka ubuzima gatozi.
Comments are closed.