Digiqole ad

FERWACY ishyizwe igorora!

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare hano mu Rwanda (FERWACY) riri hafi yo kubona inkunga y’amagare yo gusiganwa agezweho agera kuri 6 azaba aturutse mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’uyu mukino (UCI).

Aya magare rero mugihe yaramuka asesekaye mu Rwanda yazakemura bimwe mu bibazo iri shyirahamwe rihura nabyo nko kuba abakinnyi batandukanye bakina uyu mukino nka ba Gasore HATEGEKA, Obedi RUVOGERA, Abraham RUHUMURIZA na bagenzi babo wasangaga bahura n’ibibazo byo kutagira amagare agezweho yabafashaga mu guhangana n’ibindi bikonyozi babaga bahuye mu marushanwa atandukanye; bazagira kuri ubu umurava wo guhatana nta mususu mu marushanwa bazaba bitabiriye mu gihe aya magare azaba amaze kubageraho.Ikibazo cyo kutagira amagare atagendanye n’igihe aba basore bahura na cyo, cyagiye kigarukwaho cyane mu marushanwa aherutse kubera inaha i Kigali mu mwaka ushize wa 2010 haba irushanwa nyafrika rihuza amakipe y’ibihugu (African Championship cycling) ndetse na Tour du Rwanda aho wasangaga abasore bari bagize ikipe y’igihugu bose bataka amagare ugereranije n’ayo ibihugu nka Maroc, Namibia, Eritrea n’ibindi byabaga byazanye.Si ibyo gusa kandi kuko na Adrien NIYONSHUTI icyo gihe yari yizaniye igare rye rigezweho yari asanzwe akoresha muri Afrika y’epfo mu ikipe ye ya MTN Energade.

Icyo gihe NIYONSHUTI avugana n’itangazamakuru yatangazaga ko abakinnyi bafatanyije nta magare bafite yabafasha guhangana n’ibihangange nka Adil DJELOUL, Daniel TEKLEHEIMANOT, Tarik CHAOUFI,Martinien TEGA n’abandi. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuri ubu ikubutse mu irushanwa Tour du Cameroun ryabaye mu mpera z’ukwezi kwa kabiri gushyira ukwa gatatu aho yaje mu myanya itatu ya mbere muri rusange.

Tuyishime Fabrice
Umuseke.com

 

en_USEnglish