Digiqole ad

FEASSA : Amashuri yisumbuye yo mu Karere azahurira i Huye na Gisagara

 FEASSA : Amashuri yisumbuye yo mu Karere azahurira i Huye na Gisagara

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Rwamukwaya Olivier.

Amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri yisumbuye byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu mikino (discipline) zitandukanye u Rwanda ruzakira kua ku itariki 16 Kanama izabera mu Turere twa Huye na Gisagara.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Rwamukwaya Olivier.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Rwamukwaya Olivier.

Muri iyi mikino izamara ibyumweru bibiri, u Rwanda ruzahagararirwamo n’amakipe agera kuri 26, mu mikino icyenda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Rwamukwaya Olivier mu kiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo gutangaza uko u Rwanda rwiteguye iyi mikino, yavuze ko yashyizwe mu Turere twa Huye na Gisagara, aho kubera mu mujyi wa Kigali, mu rwego rwo guca akavuyo gashobora gutezwa n’ubwinshi bw’abanyeshuri bazahurira muri iyi mikino.

Rwamukwaya yagize ati “Twahisemo utu turere kuko aritwo dufite ibibuga byinshi bihagije. Ikindi ni uko ariho dushobora kubona aho tuzacumbikira ibihumbi bitatu by’abantu bizaza muri iyi mikino. Kaminuza y’u Rwanda yemeye kudutiza amacumbi. nawe reba akavuyo byateza turamutse tubakiriye i Kigali.”

Abajijwe uko amakipe y’u Rwanda yiteguye, ndetse niba hari ikizere cyo gutwara imidari.

Olivier Rwamukwaya yavuze ko ikizere ari cyose, kandi ko abasore n’inkumi b’u Rwanda bazagerageza ibishoboka. Gusa, yongeraho ko imikino idategurwa nk’ubuhinzi aho utera imbuto, ugafumbira ukaba wizeye 100% ko uzeza.

Kugeza ubu, amakipe azahagararira u Rwanda yamaze kugera mu Karere ka Huye na Gisagara ahazabera iyi mikino mu rwego rwo kwitegurira ku bibuga byateganyijwe, mu gihe abazava mu bihugu bya Uganda, Burundi, Tanzania, Uganda na Kenya bo batangiye kugera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu.

Urutonde rw’amakipe azahagararira u Rwanda muri aya marushanwa:

Net Ball : GS Save, GS Gahini;

Rugby: E T Mukingi, GS St Famille, APICUR;

Hand ball (abakobwa) : APEGA Gahengeri, ES Mukingi, GS Mwendo;

Hand ball (abahungu) : ES Kigoma, Coll Gisenyi, St Aloys;

Basket (abakobwa) :Lycée de Kigali, St Aloys, ENDP Karubanda;

Basket (abahungu) : ETENI (Rubavu), APE Rugunga, APICUR;

Volley (abakobwa) : GS Indangaburezi, Lycée de Nyanza, St Aloys;

Volley (abahungu) : St Joseph Kabgayi, Rusumo High School, Ly de Nyanza;

Football (abakobwa): GS Remera Rukoma, APAER, ES Mutunda.

2 Comments

  • fiolball yabahungu se yo urwanda ntiruhagarariwe

  • football yabahungu se yo urwanda ntiruhagarariwe

Comments are closed.

en_USEnglish