Digiqole ad

“FDLR nitava ku izima tuzakomeza kuyigabaho ibitero”- Lambert Mende

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku bufatanye n’Ingabo z’iki gihugu kuwa 12 Werurwe 2014 bagambye ibindi bitero ku birindiro by’umwutwe w’inyeshyamba za FDLR, wiganjemo abasize  bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Lambert Mbende umuvugizi wa Congo Kinshasa
Lambert Mbende umuvugizi wa Congo Kinshasa

Leta ya Congo ivuga ko kugeza ubu FDLR iri muri bintu bikomeye bituma amahoro arambye atazapfa kugerwaho mu gace k’Uburasirazuba bwa Congo  gakungahaye ku mabuye y’agaciro.

Lambert Mende, umuvugizi wa guverinoma ya Congo yagize ati:” FDLR banze gushyira intwaro hasi, niyo mpamvu turimo kubagabaho ibitero, kandi ntituzahwema  kugeza igihe bemereye kuva ku izima”.

Akomeza agira ati:”Nti turi twenyine, ku bufatanye na  Monusco,  tugomba kurangiza iki kibazo kuko abaturage bacu ari bo bahazaharira.”

Col Felix Basse, umuvugizi w’Ingabo za MONUSCO  ziri mu butumwa bwo guhashya inyeshyamba muri Congo  yavuze ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zohereje abasirikare muri pariki ya Virunga mu Majyaruguru y’Intara ya Kivu ziri kumwe n’ingabo z’igihugu cya Congo kugira ngo bahangane na  FDLR.

Agira ati:”kuva ku cyumweru, twatagiye kohereza ingabo zacu muri kariya gace,  kugeza ubu hamaze gupfa inyeshyamba ebyiri”.

Basse akomeza avuga ko MONUSCO  ifite gahunda yo gukomeza kurwanya inyeshyamba zikorera muri iki gihugu kugeza zihashize ngo kuko bari mu butumwa bwo kurinda umutekano w’abaturage no kongera gushyiraho inzego z’ubuyobozi .

Inyeshyamba za FDLR zimaze  hafi imyaka 20 ziri mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo aho zishinjwa guhungabanya umutekano w’abaturage  b’iki gihugu ndetse n’ab’u Rwanda.

Izi nyeshyamba kandi zinashinjwa ibyaha byo kwica abasivile no gusambanya abagore n’abakobwa ku ngufu.

Inyeshyamba za FDLR zigizwe ahanini n’abahoze ari abasirikare b’u Rwanda  mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi Banyarwanda bahungiye muri Congo ubwo Jenoside yahitanye miliyoni irenga y’Abatutsi yendaga kurangira .

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • yewe Mende nari ngukumbuye rwose hasize igihe pe.

  • babakubite rwose kandi zimenye ko amahanga iyo aguhaye gasopo ngo wikosore ukaza kubirengaho bagukubita batitaye kuri buri kimwe. twababwiye gutaha baranga ngo bazaza barwana none mubareke bazatahe ari ibibce

  • ariko nibyo umwanya mwiza mwiza wo kubaaka intwaro nuyu nguyu kuko iza ku isonga yo guhungabanya umutekano muri DRC, U Rwanda duhora tubasaba gutaha kuneza bakiyangira ariko nyine ingabo za FARDC zikore uko zishoboye zibarwanye maze ndebe aho bazakwiza imishwaro

  • kudakubita imbwa byorora imisega, kandi uwurwishigishiye ararusoma, baburiwe kenshi gutaha bakava kubutaka bwabandi bakareka no guhohotera abaturanyi , bavunira ibiti mumatwi, we drones iziza barabyumva, gusa nuko bashobora kubyibuka amazi yarenze inkombe,.

  • mende arakoze kwibutsa ziriya ntumva icyo zigomba gukora , kudakubita imbwa byorora imisega, kandi uwurwishigishiye ararusoma, baburiwe kenshi gutaha bakava kubutaka bwabandi bakareka no guhohotera abaturanyi , bavunira ibiti mumatwi, we drones iziza barabyumva, gusa nuko bashobora kubyibuka amazi yarenze inkombe,.

  • Simeon wo kwijwi rye na Rukokoma se batuma bataha??

Comments are closed.

en_USEnglish