Digiqole ad

FDLR na FARDC zakozanyijeho hapfa abantu 6

Kindu muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Abantu batandatu barishwe barimo batanu (5) bo mu nyeshyamba z’umutwe wa FDLR  n’umusivile umwe. Aha hakaba hari mu mirwano yabaye hagati y’inyeshyamba za FDLR   n’Ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC)  kuri iki cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2011.

Inyeshyamba za FDLR
Inyeshyamba za FDLR

Mugitero cyo muri Village yitwa “Camp Central”  mu bilometelo 5 uturutse ahitwa Saramabila akaba ari mu ntera y’ibiromerelo 380 uvuye mu mujyi wa Kindu  ho mu  gace ka Kabambare muri Maniema nkuko bitangazwa n’ingabo za Congo.

Inyeshyamba 28 za FDLR ziri kumwe n’abasivile baturutse mu gice cya Kalembwe mu karere ka Fizi muri Kivu y’amajyepfo nibo baje muri Urwo rusisiro , intego nyamukuru yabo ikaba yari ugushaka umu komanda wa police y’igihugu cya Congo wigeze kwica umwe mu nyeshyamba za FDLR muri gashyantare 2010 nkuko babyitangariza.

Aha ariko ngo bakaba baraje bafite amakuru ko uyu mu police yihishe muri Farumasi (Pharmacie) y’uwitwa Augustin yo muri iyo Village ya “ Camp Central” aho nyuma yo kubura uwo mu Police bahise bahitana ba ny’iyo butike . Izo nyeshyamba za FDLR  si ibyo gusa kuko zanasahuye mu yandi mazu ahegereye ari nako zinahohotera abagore benshi. Nkuko bitangazwa n’Ingabo za FARDC bakaba barabashije gufata mpiri abasirikare bagera kuri babiri (2) ba FDLR.

 Umuseke.com

6 Comments

  • izi nyeshyamba ko zigize ishyano noneho abanyekongo barazikizwa n’iki?ngo uhishira umurozi akakumara ku rubyaro!dore nibyo bibabayeho nyuma y’igihe kinini babahishira,banabaha intwaro none dore barimo kubagaraguza agati!

  • Ariko aba banyagwa batanze ituze mu karere koko !! abantu baragenda bakigira inyamaswa koko!! sha muriho murasebya U Rwanda kabisa!! kandi ibyo ninumuvumo mubi uzabokama!! Yewe niyo mwataha mu Rwanda nukujya babanza bakabacisha mu byuzi byoza mumutwe!!birababaje!!

  • Murababaje ayo ni amaraso y’abatutsi abakurikirana !! muzapfe mutyo puuuu!!! muri imyanda!!

  • Murabeshya amaherezo tuzabahagurukira,ariko ubundi Umoja wetu yazasubiyeho koko ikabankosorera , sha nimwe nterahamwe bavuze koko!!

    • Reka ibyobynhe byibyomanzi.umuntu asiga ikimwirukaho ntasiga ikimwirukamo.ntumbaze amaherezo yizo nkozi zibibi

  • Abo ntabwenge bagira balimo baligwizaho ibyaha batazashobora kwigobotora bagombye kuza nkabandi imbabazizitarakurwaho

Comments are closed.

en_USEnglish