Digiqole ad

FC Barcelona yahogoje abatoza bakomeye bo ku mugabane w’uburayi

Nkuko yabitangaje ku rubuga rwayo rwa internet, Barcelona ngo intego yayo ni ugutsinda no gushimisha abafana. Barcelona yabaye ikitegererezo cy’andi makipe y’iburayi, nkuko byagiye bigarukwaho mu nama ya UEFA yahuje abatoza b’amakipe akomeye yo k’umugabane w’uburayi.

Abatoza bari bitabiriye  iki kiganiro
Abatoza bari bitabiriye iki kiganiro

Abatoza bagera kuri 20 nibo batumiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’iburayi UEFA, nkuko basanzwe babikora muri gahunda zabo.  Abari batumiwe bose, ikiganiro bagihinduye Barcelona, bigaragare ko bayikuriye ingofero nkuko bagiye babyivugira mu majambo bagendaga bafata.

Vitor Pereira, uumutoza wa FC Porto yagize ati” ikipe ya Barcelone  iratangaje cyane, ifite abakinnyi beza. Ni ikipe y’ ikitegererezo ku yandi makipe, kandi  iha abandi batoza umurongo ngenderwaho. Mu byukuri ni ikipe andi yose yagakwiye kwigana. ”

Umutoza w’ikipe ya Valence Unai Emery, nawe ntiyatanzwe, kuko yatangaje ko kuva Pep Guardiola ageze mu gihugu cya Espagne, yateje imbere umupira w’amaguru, ndetse birarenga bigera no mu rwego rw’uburayi bwose, ndetse n’isi nzima. Ati mu byukuri ni ibintu bidasanzwe, bitakorohera buriwese kugeraho.

Cyokora abatoza bo mu gihugu cy’ubudage banze kuripfana. Umutoza wa Schalke 04, Ralf Ragnick, yunze mu rya bagenzi be, atangaza ko kuri we, Barcelona ari ikipe yambere nziza ku isi, Atari muri uyu mwaka gusa, ahubwo no muri saisons ebyiri cyangwa eshatu zishize. Ati mu byukuri biragoye kuzagera ku bigwi nk’ibya Barcelona ya Pep Guardiola.

Abahungu ba Guardiola rero barashimwe bihagije, gusa igisigaye ni ukugaragaza koko ko bashoboye, mu gihe bazaba babashije kwitwara neza nko mu bihe bishize. Dutegereze turebe niba hari indi kipe izashobora guhangamura abahungu b’I catalogna!

 

Jean Paul Gashumba

Umuseke.com

6 Comments

  • Ko nta Mourinho ugaragara.

  • Uri impumyi cg nukumwumva gusa ntumuzi.

  • ko numva se barcerona ishimwa abayanga barajya he ra?ni komereze hariya kuko umukino wayo urihariye kandi niyo football nyayo.

  • Byo Nameless afite raison mwimurenganya nta Mourinho uhari kabsa!

  • Abavugako Mourinho adahari babiherahe? Niba batamuzi babivuga bakabamubwira:Mourinho ni uwa gatatu uturutse ibumoso, umurongo wo hagati,inyuma ya Arsène Wanger.

  • nta MURINGHO urimo bana mureke kubeshya impumyi.

Comments are closed.

en_USEnglish