Fazzo na Holly Beat aba producers bo muri Infinity basezerewe
Kutita ku kazi, kutagira umusaruro binjiza muri label no kuba batazi icyo bashaka kugeraho nibyo ngo byatumye Producer Fazzo na Producer Holly Beat birukanwa igitaraganya muri Infinity Records n’ubuyobozi bw’iyo nzu.
Amakuru agera ku Umuseke, ni uko Fazzo na Holly Beat bari basanzwe bakorera muri imwe mu mazu akomeye atunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda izwi nka ‘Infinity Records’ birukanywe.
N’ubwo byari bimaze iminsi bivugwa ko abo ba producers baba barasezeye kubera ko ubuyobozi bw’iyo nzu budafite umurongo ngenderwaho, ngo byaba ari amaco yo gushaka uko gusebanya.
Mu kiganiro na Umuseke, Mutesa Jean Marie umuyobozi wa Infinity Records yatangaje ko nta musaruro na muke abo ba producers bigeze berekana ari nayo mpamvu birukanywe aho gukomeza kwica izina rya studio.
Yagize ati “Producer Fazzo na Holly Beat ntabwo bazi ikintu bashaka. Nta munsi n’umwe bigeze baza ku kazi mu masaha yo ku manywa ahubwo biyorosaga ijoro akaba aribwo baza mu kazi.
Tukibaza niba abahanzi agomba gukorera nabo bibashimisha kuza muri ayo masaha. Ni byabindi abahanzikazi bagiye bavuga ko bibabangamira guhabwa gahunda mu masaha y’igicuku ngo abe aribwo baza gukora indirimbo.
Nabibonye inshuro nyinshi aza ninjoro cyane mpitamo kuba nacunga umutekano w’ibikoresho byanjye mfunga inzu baje basanze hafunze baba baragiye ntibongera kugaruka”.
Abajijwe niba mu masezerano bari bafitanye batagomba kuzakurikiza ibiyakubiyemo, yavuze ko nta kintu na kimwe abashakaho ibyo bakoze bakoze ibyo.
Yakomeje agira ati “Twagiranye amasezerano y’umwaka umwe. Kuva muri Nzeri 2014 kugeza muri Kamena 2015 yakoreye indirimbo 2 gusa abahanzi bari muri Label.
Nibaza ko nta kintu na kimwe nzamwishyuza ahubwo namwifuriza amahirwe mu kandi kazi azakora. Niyumva rero hari icyo anshinja ubwo azitabaze amategeko niyo azadukiranura”.
Infinity Records, niyo nzu ikorana na Bulldogg ndetse n’itsinda rya Active kugeza ubu bose bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5.
Joel Rutaganda & Iras Jalas
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ngaho da! Ubu nabo ngo ni aba stars! Ntibazi ko abo baba bashaka kwigana bo muri US n’ahandi barangwa no kuba serious, gukora cyane, kugira discipline mu kazi no guhora biga ibishya bakora! Naho aba bacu icyo bazi ni ukwambara imyenda iri cheap ngo base nk’abo bo hanze ubundi bakibwira ko ibindi bizikora!
Comments are closed.