Digiqole ad

Faysal muri Guma Guma Super Star

Bamwe mubabonye  umuhanzi Faysal Ngeruka i Karongi  muri GUMA GUMA SUPER STAR bibajije impanvu yagaragaye kuri stage aririmba LIVE MUSIC kandi mu makuru bari bafite bari baziko kuririmba live music bitari byatangira muri  tournoi  ya GUMA GUMA SUPER STAR.

Umuhanzi Ngeruka Faycal
Umuhanzi Ngeruka Faycal

Ibyo  rero bikaba byaratumye Umuseke.com twegera umuhanzi Faysal Ngeruka ngo atubwire ndetse n’abafana bamenye impamvu yabyo. Dore uko Faysal yabisobanuye:

Faysal: Nibyo koko hari igihe cyo kuzaririmba LIVE MUSIC giteganijwe ndetse hari numwanya wa repetition uteganijwe ariko jyewe sinkeneye repetiton cyane kuko amarushanwa nkaya nyamenyereye ahubwo icyo ubu nshaka nukumenyereza PUBLIC NYARWANDA cg se abakunzi banjye muri rusange LIVE MUSIC.

Kandi ndimo no kwimenyereza njyewe ku giti cyanjye kugirango igihe cya LIVE nikigera nzabe  naramenye uko PUBLIC ishimishwa na live music.

Umuseke.com: Faysal waba warigeze kwitabira amarushanwa yo muri uru rwego ?

Faysal: yego amarushanwa nkaya narayitabiriye navuga nkiryitwaga COCA COLA POP STAR harimo abahanzi benshi bavuye mu gace Africa y’iburasirazuba  aha navuga nk’itsinda ryitwaga SEMA ryo muri KENYA, WAKILISHA ryo muri  Tanzania nanjye nkaba narinayitabiriye twatangiriye first audition muri UGANDA nyuma tujya muri Kenya  aha ni naho group Blue3 yavukiye, hano ikindi navuga nuko muri aya marushanwa habaga harimo abantu benshi cyane  bagera ku 8500 ndangiza ndi muri bane (4) ba mbere.  Ahandi naho ni muri African Ideals yarimo abantu nanone benshi nkaba narashoboye  kurangiza ndimuri mu bantu umunani (8) ba mbere mu bantu  25000 .

Umuseke.com: Uramutse utsinze iyi ntsinzi wayitura nde ?

Faysal: Iyi ntsinzi ndamutse nyibonye nayitura bwa mbere Imana, abanyarwanda, abandi ni abantu bababaye ku buryo natanga ubufasha kuri bo nanone nkayitura umuryango wanjye muri rusange.

Umuseke.com: Iri rushanwa ubona rizasigira iki umuziki nyarwanda?

Faysal: kuberako tuzakora music live, icya mbere bizagarako umuziki tuwushoboye icyabuburaga ari ubushobozi  ikindi kuberako harimo amafaranga kandi uzatsinda akaba azaririmbana n’umuhanzi ukomeye bizatuma umuhanzi ahabwa agaciro ku buryo n’ibindi bigo bizajya bishaka gukoresha abahanzi bizajya bitanga agatubutse .

Umuseke.com: Wowe nk’umuhanzi ni ubuhe bushobozi  ufite muri muzika bwatuma abanyarwada bakugirira icyizere?

Faysal: kuberako  n’ubusanzwe nkora music live y’umwimerere ngakora umuziki nk’umwuga, kandi nkaba mfite inararibonye muri muzika nyarwanda nzi neza umuziki abanyarwanda bakunda, numva nabakorera ibyo bifuza kumva.  Akarusho kandi nuko nzigukora music mu ndimi nk’icyongereza igifaransa, igiswahili ibi numva byampesha amahirwe yo gutsinda .

Umuseke.com: Urakoze Faysal amahirwe masa.

Faycal: Murakoze namwe.

 

Plaisir Muzogeye
Umuseke.com

6 Comments

  • Azagabanye foto shopu!!

    • Ariko rero aranakeye umurebye live

  • t une Super star reelement t capable d tout dfaire en music kereka ico utashatse!Courage m’ Man

  • Fayçal ubundi ni we uzatwara GUMA GUMA.impamvu si uko ari we uririmba neza cg ukunzwe ahubwo ni we wabasha kuzumvikana nuriya munyamerika!!Avuga neza icyongereza kandi anamenyereye no gusohoka!!Abandi baririmbyi barimo bavuga gusa ururimi rumwe nk’urw’inyoni!!

  • faycal ubundu niwe ubishoboye kabisa kuko his music is on international seen

  • faycal aririmba neza kandi akora live music nadatwara guma guma kizaba ari ikibazo kuko abandi baririmba ibintu bitari professionel

Comments are closed.

en_USEnglish