Digiqole ad

Fancois Hollande mu ruzindo rwa kabiri muri CAR

Perezida w’igihugu cy’u Bufaransa Francois Hollande mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 28 Gashyantare 2014 yageze  i Bangui mu gihugu cya Centreafrique ahari Abasirikari 2000 b’igihugu cye.

Perezida w'u Bufaransa uzabwa kongerera igihe ingabo ziri muri CAR
Perezida w’u Bufaransa uzabwa kongerera igihe ingabo ziri muri CAR

Muri uru ruzinduko rwe rwa kabiri muri iki gihugu kuva ingobo ze zagera muri iki gihugu mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abasivile kuwa 5 Ukuboza , biteganyijwe ko ari bugirane ikiganiro n’izi ngabo zikomeje guhura n’ibibazo bwo gupfusha urusorongo kubera imvururu zikomeje gushyamiranya abakirisitu n’abayisilamu muri iki gihugu.

Bitaganyijwe ko kandi Perezida Hollande ari bunagirane ibiganiro na Catherine Samba Panza, Perezida w’agateganyo w’iki gihugu  ukomeje gusaba ko ingabo z’u Bufaransa zakongererwa igihe cyo kuba ziri muri CAR kugeza mu gihe cy’amatora.

Hollande uherekejwe na Laurent Fabius,  Minisititi w’ububanyi n’amahanga na Jean-Yves Le Drian , Minisitiri w’Ingabo azanabonana n’abayobozi b’amadini akorera mu Repubulika ya Centreafrique akomeje gukurura imvururu zihitana abatuye iki guhugu.

Gen Francisco Soriano, uhagarariye ingabo z’Abafaransa bari muri iki gihugu yavuze ko Centreafrique itagomba guhora itegeye amaso umuryango mpuzamahanga ahubwo ko na yo igomba gufata iya mbere mu bikorwa byo kubaka igihugu.

Yagize ati:”CAR igomba kugira uruhare mu kubaka igihugu, twakoze byinshi. Ubu turifuza gutangira ibikorwa byo kubungabunga umutekano mu bice by’icyaro aho twifuza kwizifashisha ingabo na Polisi by’iki gihugu”.

Kuva muri Werurwe 2013 ubwo inyeshyamba za Seleka zigizwe ahanini n’abayisilamu zahirikaka ubutegetsi bwa François Bozizé muri iki gihugu hatangiye kugaragara imvururu. Nk’uko Jeuneafrique dukesha iyi nkuru kibitanganza.

Kuba izi nyeshyamba za Seleka zarishe abaturage ndetse zikanakora ibindi byaha bitandukanye ntizihanwe byatumye abaturage baba kirisitu na bo bishyira hamwe bakora umutwe wo guhangana na Seleka bawita anti-balaka.

Imirwano hagati y’iyi mitwe yombi yatumye ubuzima bwa benshi buhatikirira ndetse ibihumbi n’ibihumbi by’abatuye iki gihugu bava mu byabo barahunga.

Kugeza ubu abaturage b’abayisilamu bakomeje gukorerwa ihihoterwa n’aba anti – balaka ririmo kwicwa hakoreshejwe imihoro no guhohoterwa. Aba baturage bavuga ko ibi byose bibakorerwa ingabo z’Abafaransa zihari zirebera.

Kuva iyi mirwano yakwaduka ingabo z’u Bufarsansa zimaze gupfusha abasirikare batatu , mu gihe iza MISCA zimaze gupfusha abagera kuri 19.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ubundi baba bajya he ko naho bageze ngo bagarure amahoro urugero niki bakoze mu rwanda? ntawe bababaje surtout moi nibashake bapfe

  • RCA, pole kabisa natazama ihi mambo ya Hollandais siyo nzuri, kwani yeye anamatatizo mingi kwa RCA, wakaaji wa RCA watazame ginsi watajenga inshi yawo wasitazame Hollandais asiwashiwishi kabisa asante kwahiyo.

Comments are closed.

en_USEnglish