Digiqole ad

Fabrice Twagizimana wavunitse BIKOMEYE, ashobora gusezera umupira

 Fabrice Twagizimana wavunitse BIKOMEYE, ashobora gusezera umupira

Fabrice Twagizimana yacitse igufa ry’urushyi rw’ukuboko

Kapiteni wa Police FC Fabrice Twagizimana bita Ndikukazi yavunikiye i Rusizi mu mukino ikipe ye yanganyije na Espoir FC mu mpera z’icyumweru gishize. Ubu ari mu bitaro ‘King Faisal Hospital’ aho ari kuvurwa urutugu yavunitse.

Fabrice Twagizimana yacitse igufa ry'urushyi rw'ukuboko
Fabrice Twagizimana yacitse igufa ry’urushyi rw’ukuboko

Kuwa gatandatu tariki 14 Mutarama 2017 Police FC yasuye Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’. Uyu mukino amakipe yombi yanganyije wasojwe n’amarira kubawurebye kubera imvune ikomeye yawusoje.

Ku munota wa 90 w’umukino, Espoir FC yarimo isatira izamu rya Police FC. Twagizimana Fabrice yagerageje kurinda izamu rye ashyira umupira muri ‘corner’ akoresheje umutwe, agwa nabi abanza urutugu hasi avunika igufa ry’urutugu (clavicule).

Nyuma y’iyo mpanuka Ambulance yajyanye Fabrice mu bitaro by’i Gihundwe bamwohereza mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe nabyo bimwohereza kujya guca mu cyuma no kubagwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Seninga Innocent utoza Police FC yabwiye Umuseke ko ubuzima bwa Ndikukazi bukomeje kwitabwaho, ariko ibyo gusubira mu kibuga bigoye.

Seninga yagize ati: “Ni imvune yari iteye ubwoba, yakubise urutugu hasi acika igufa ibyo bita ‘fracture ouverte’. Ibyo gusubira mu kibuga muri uyu mwaka ntitubitekereza. Ubu turacyahangayikishijwe n’ubuzima bwe muri rusange. Bishobora no gutuma atongera gukina umupira.”

Fabrice Twagizimana yari amaze umwaka ari kapiteni wa Police FC asimbuye Jacques Tuyisenge na Innocent Habyarimana batakiri muri iyi kipe.

Police FC iri ku mwanya wa kane muri shampiyona ibuze Fabrice kandi isanganywe ba myugariro bake bo mu mutima, kuko yasezereye Gabriel Mugabo na Hertier Turatsinze kubera imyitwarire mibi. Ubu isigaranye Habimana Hussein na Umwungeri Patrick gusa.

Igufa ryavunitse kuri uyu mukinnyi
Igufa ryavunitse kuri uyu mukinnyi
Fabrice Twagizimana bita Ndikukazi (6) asanzwe ari kapiteni wa Police FC
Fabrice Twagizimana bita Ndikukazi (6) asanzwe ari kapiteni wa Police FC

Roben NGABO

UM– USEKE

12 Comments

  • Yayayaya Pole sana Fafa humura uzakira kandi uzagaruka mu kibuga nubwo atari vuba gusa uzakira kandi ndizera nta shidikanya ko Police FC n’ubuyobozi bwayo buzaguma kukuba hafi bakagufasha iyi mvune igakira vuba, ariko nanone Police FC ikwiye gukorera iyo bwabaga igashaka abandi bakinnyi kuko yugarijwe n’imvune cyane hagri ndentse ninyuma mu bugarira izamu si non urugendo rwo gushaka igikombe byayibera ingutu kuko burya ikipe itagira hagati na ba myugariro iba ifite amahirwe meshi yo kwinjizwa ibitego, Get well soon Fabrice Ndikukazi.

  • UYU SI UWAMBERE UVUNIKIYE MU KIBUGA NTAGARUKE.KANDI AMAKIPE YABO AKABATERERANA .MURI POLICE FC HARI NABANDI BAVUNITSE BARATERERANWA KUGEZA BARETSE UMUPIRA BURUNDU

    • UNDI WAVUNIKIYE MURI POLICE FC NTAGARUKE IKIPE NTINAMWITEHO NINDE DUHE URUGERO

    • Wagiye uvuga ibyo uzi Agape ni uwuhe mukunnyi wavunikiwe muri Police FC ntavuzwe, uzabaze Police na APR zifite ubuyobozi bw’indashyikirwa buha agaciro abakinnyi babo ntago ari kimwe na za gasenyi cyangwa izo Kiyovu zanyu n’ikimenyimenyi uzabaze Sebanani Emannuel (Crespo) cyagwa Imran bose baravunitse kandi Police yabakoreye ibyasabwaga byose ngo bave mu mvune none ubu bari mu kibuga ntugasebanye kabsa kandi ubu wowe wasanga uri gacanga dore ko ariko mwabaye muba mushaka guteza abantu urubwa gusa.

  • pole sana bro

  • yooo pore nukuri birababaje police fc imube hafi pe humura uzakira nubwo bitaba vuba

  • Fafa sha ihangane kdi Imana izagufasha ifatanije n’abaganga yahaye ubwenge. nzi neza ko ndumwe mubahamya bubutwari n’ubwitange bikuranga mugihe chose namaze ndi umuganga wawe muri AS Muhanga twakwitaga imbumbe kko twibwiraga nk’abantu ko utajya uvunika, ahobwo uvunguka arko turagusengera kdi iyo twizera izabikora. Nukuri mbikuye ku mutima komera tukuri hafi.

  • yihangane that is football

  • yivuze neza kuko imvune n’imvune

  • Imana ishobora byose igufashe ukire vuba muhungu wacu.

  • Komera fab abafana bawe turababaye aliko ntakundi ni ubuzima humura uzakira.

  • Crespo yavunikiye muri Apr kd ntiyamwitayeho habuze gato ngo areke umupira.

Comments are closed.

en_USEnglish